Kirehe : Kurya kabiri ku munsi ni ibirori ku muryango w’abantu 6
Umuryango wa Ruhetesha Paul na Mukangarambe Charlotte batuye mu mudugudu wa Bugarama mu kagari ka Gahama ho mu murenge wa Kirehe mu karere ka Kirehe, wemeza ko ukunze kurya rimwe ku munsi kubera ubukene, warya kabiri ku munsi, ibidakunze kuwubaho ukabifata nk’ibirori.
Yicaye yigunze ku ntebe imbere y’inzu ye, iriho inzugi nshya z’imbaho ariko igizwe n’imyenge ku buryo utahororera n’inkwavu kuko ngo n’imbwa zaca muri iyo myenge zikayirya, Ruhetesha yatubwiye ubuzima abamo.
Muri aka karere yahashakaniye n’umugore wa mbere baza gutandukana ashakana n’uyu Mukangarambe Charlotte bamaze kubyarana abana bane.
Mukangarambe nawe waganiriye n’igihe arimo koza umwana yavuze ko bugarijwe n’ubukene ku buryo rimwe barya n’ijoro ubundi bakarya ku manywa kubera ubukene.
Ubu bukene ni nabwo butuma yogereza umwana we ufite imyaka itatu ku rujyo rw’ikibindi kuko ngo uyu muryango ntaho wabona amafaranga yo kugura ibase.
Iyi nzu ariko bigikomeye ko yakwitwa inzu kuko igizwe n’imyenge, imbere ibiti n’ibibingo bikaba bishinyitse nta cyondo giteyemo, Ruhetesha avuga ko yayubatse nyuma yo kuva mu y’ihema na’amashara yabagamo mbere.
Mu isenya rya nyakatsi ngo yahawe amabati ayasakaza iyi nzu yubatse amaze kugurisha abyemerewe n’ubuyobozi inka yahawe ngo imufashe muri gahunda ya girinka.
Yagize ati “Ninjye wayiyubakiye nayivanye ku nka y’ubudehe bampaye, tumaze kwitura turayigurisha tugura ibiti n’inzugi.”
Yasobanuye iby’iyi nka “Twayimaranye imyaka igera ku munani irabyara turitura , isigaye turayigurisha tuguramo ibikoresho asigaye turayahahisha kuko byari mu gihe cya gashogoro.”
“Turaburara tukanabwirirwa”
“Baduha amafaranga y’abatishoboye, bampa ibihumbi 9, ubwo bufaranga mbubona mbuhahisha. Nzagura amadirishya kera nimbona icyo ndya.”
Iyi ni imvugo ya Ruhetesha. Avuga yifashe ku itama. Iyi mvugo ntaho itaniye n’iy’umugore we mu mvugo ye nawe aba yihebye.
Ubwo yogerezaga umwana ku rujyo yavuze ko nta base agira ahubwo ko abayeho nabi. Yagize ati “Ibase yaremenetse iki ni ikibindi narekagamo amazi kirameneka.”
Ubwo uyu muryango waduhaga uruhushya ngo twinjire mu nzu, twasanze uba mu nzu y’ibyumba bibiri n’akandi gato k’ibikoresho birimo inkono n’amashyiga.
Mukangarambe yagize ati “Abana barara muri kimwe natwe mu kindi, inka yararaga hanze.”
Uyu muryango wanavuze ko bafite uturima tubiri duto twa metero nka 30 kuri 20.
VUP irabafasha ariko bayifiteho ikibazo
Mukangarambe yavuze ko kutaburara burundu byatewe n’uko bagize Imana bagashyirwa mu bahabwa inkunga y’ingoboka ku batishoboye, muri gahunda y’Icyerekezo 2020 Umurenge program(VUP).
Uyu mushinga warabafashije ariko waranabarengayije “Waraje utoranya muzehe umwandikaho umwana umwe kandi dufite abana bane, banze kubandika bose. Abandi baranze twanga kwirirwa tujya impaka banditswe no ku murenge.”
Muri rusange ngo umugore ufite imbaraga aca inshuro umugabo we ntacyo akora kuko ntazo afite.
Ubuyobozi bw’umurenge bubivugaho iki ?
Nsengiyumva Appolinaire, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kirehe yavuze ko abaturage bamaze kugera aheza.
Yagize ati “Tugeza ahashimishije mu kwivana mu bukene abakiri muri bwa buzima bubabaje bahari baba ari bacye cyane.”
Nsengiyumva yavuze ko hari gahunda za leta zibafasha kuzamuka zirimo VUP, gusa ngo hari abayanywera ariko umurenge ugiye kujya ubafasha kuyakoramo imishinga ibateza imbere.
Ashobora kubyazwa umusaruro kuko iyo utweretse umushinga dushobora kugusinyira ugahabwa ahwanye n’umubare w’ay’amezi ushaka gukoresha.
Gushyiramo umubare w’abana, nsengiyumva yavuze ko ubarurwaho abana bawe bwite cyangwa abo wanditseho biciye mu mategeko hirindwa ko hari uwakwandikisha abo ahandi.
Ku bashatse umugore wa kabiri, ngo handikwa abo ku mugore w’isezerano, ab’uwa kabiri bakirwanaho cyangwa bagafashwa mu zindi gahunda.
Gusukura inzu, uyu muyobozi yavuze ko umuturage uri muri VUP ashobora guhabwa amafaranga y’amezi nk’abiri atatu, ibikorwa bikagerwaho.
Ku kibazo cya Ruhetesha, Nsengiyumva yavuze ko uyu muturage ashobora gusurwa agafashwa mu bibazo afite.
Yasoje agira ati “Turaza kubikurikirana, turebe uko cyakemuka.”
Reta nayo yaragowe!! Umuntu bamuha 9000FRW byo kumufasha , ati utu dufaranga…. Ati Nta mbaraga zo gucira
inshuro abana banjye , umugore ugikomeye niwe ubikora.. Nyamara izo kumutera inda ntazibura.. Abagabo mbwa baragwira.
Ahubwo leta y\’uRwanda irimo iragerageza. Kubona nibuze bagira ubwo bushake bwo gufasha abakene babaha 9000 frw, bigaragaza responsabilité ya leta iba ifitiye abaturage bayo.
Ibi byose n\’ukubera ubuyobozi bwiza igihugu uRwanda rufite. Et pourtant nta matière premier dufite. Mwibaze iyo tuza kuba dufite petrole!!!!??? Ntamukene warikuba muRwanda
Bravo le Rwanda