Kinyinya : Abaturage bubaka ubuyobozi buhari barangiza bukabasenyera
Kuva ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinyinya bwasenya amazu y’abaturage mu Kagari ka Murama, buvuga ko bubatse mu buryo butemewe n’amatege, abaturiye ako kagari ntibavuga rumwe n’ubu buyobozi kuko bavuga ko bwabarenganyije bukabasenyera inzu nyamara ngo bari bahawe uburenganzira n’ubuyobozi bwo hasi kugera ku kagari nyuma yo gutanga amafaranga baba baciwe.
Inzu zisaga 13 zamaze gushyirwa hasi n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinyinya kubera ko ba nyirazo bahawe ibyangombwa byo kubaka n’ubuyobozi bw’akagari kandi akagari kadafite ububasha bwo gutanga ibyangombwa byo kubaka.
Aba baturage bavuga ko bajya gutangira kubaka batanze amafaranga mu kagari, habanje kubaho kumvikana hagati y’ushaka kubaka n’umuyobozi. Ubu bwumvikane bwabaye buhera ku mudugudu kugera ku kagari.
- Aha hari inzu irasenywa
Nk’uko umwe mu basenyewe waganiriye na IGIHE ariko akanga kudutangariza izina rye abivuga, ngo mbere yo kubaka babanza kuvugana n’umuyobozi w’umudugudu, akabaca amafaranga nyuma bagahura n’umuyobozi w’akagari na we bakavugana, akabaca andi ; ubundi bakabona gutangira kubaka, ariko ngo n’iyo bamwe mu bashinzwe umutekano “Local defense” n’inkeragutabara baje, na bo bagenda babaha.
Aba baturage bavuga ko iyo umurenge umanutse nta kintu na kimwe basobanura ahubwo babazwa niba bafite ibyangombwa, baba batabifite inzu zigashyirwa hasi.
Gusa bavuga ko baba babona ari akarengane kuko Leta ivuga ko ikintu cyose umuntu agiye gusaba agomba guhera mu nzego z’ibanze, none ngo kuba ibyo inzego z’ibanze zibagenera biteshwa agaciro n’umurenge, babona ari akarengane bakorerwa.
Iyo uganiriye n’aba baturage ukababaza ku bijyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali, abenshi bavuga ko nta byo bazi.
Umugabo umwe wasenyewe inzu kubera kutagira icyangombwa cyo kubaka twise Nsengiyumva yabwiye IGIHE ati : “Ngitangira kubaka, navuganye n’umuyobozi w’umudugudu ari kumwe n’ushinzwe umutekano, mbaha ibihumbi 50, nyuma nza kuvugana n’umuyobozi w’akagari, na we anca ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda, haza guheruka abashinzwe umutekano Local defense, imwe nyiha ibihumbi bitanu naho inkeragutabara zo zanyatse ibihumbi 10. Kuva icyo gihe ni bwo nahise ntangira kubaka ; none nanjye inzu yanjye yashyizwe hasi !”
Ntabwo bishimiye gutwarwa kw’imitungo yabo nyuma yo gusenyerwa
Nk’uko aba baturage basenyerwa babibatangarije IGIHE, ngo iyo abasenya bamaze kubasenyera, babatwara amabati, inzugi n’amadirishya byabo, bakabasigira ibiti. Ku bwabo ngo babona bidakwiye kuko umuntu ashobora kubyifashisha igihe abonye ahandi ho gutura.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Mberabahizi Raymond, Umuyobozi w’Umurenge wa Kinyinya, twamubajije niba koko Umurenge wa Kinyinya waba warigeze usenyera aba baturage, yagize ati “Ibyo rwose ni ko bimeze. Iyo umuntu yubatse adafite ibyangombwa arasenyerwa.”
Twakomeje tubaza Mberabahizi niba nta ruswa ajya yumva mu bayobozi b’inzego z’ibanze z’imidugudu n’utugari, maze asubiza agira ati : “Umuyobozi nyobora arya ruswa, ushaka wavuga ko nta n’icyo maze.”
Yakomeje avuga ko aba baturage bica amategeko babishaka kuko we ubwe yakoze igikorwa cyo kuzenguruka buri mudugudu abigisha ko bagomba kubaka bakurikije igishushanyo mbonera, ariko abaturage bagakomeza kwinangira.
Twabajije kandi Umuyobozi w’Umurenge wa Kinyinya niba ubuyobozi budatezuka ku nshingano zabwo mu gihe umuturage yubaka inzu bakayisenya igeze igihe cyo gusakarwa ndetse bamwe barazitashye. Yarasubije ati “Aha ho ntabwo nashidikanya kuvuga ko haba harabayemo uburangare, ariko hari n’inzu zubakwa mu gitondo nimugoroba zigasakarwa.”
- Ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko aha hari hubatswe mu buryo bunyuranyije n’amategeko bituma ibyubatswe bisenywa
Asobanura ku kijyanye no gufatirwa kw’ibikoresho by’abaturage baba basenyewe, yavuze ko akenshi na kenshi iyo ubuyobozi bugiye gusenya amazu adakurikije amategeko, abaturage birukanka bagahunga, rimwe na rimwe bakabatwarira ibikoresho, bazaza kubifata bakabaca amande yo kwica itegeko agera ku bihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda.
Ubwo IGIHE yageraga ahasenywe izo nzu, abaturage bayibwiye ko umuyobozi w’umudugudu n’ushinzwe umutekano bamaze igihe barakuwe ku mirimo yabo kubera ruswa, gusa umuyobozi w’umurenge yahakaniye IGIHE ko nta muyobozi wahanwe kugera aho akurwaho.
Umurenge wa Kinyinya uherereye mu gace k’icyaro cy’Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ugenda utera imbere bitandukanye n’uko wari umeze mbere bitewe n’abagenda bawuhungiramo baturutse ahandi mu mujyi rwagati.
Source: igihe.com
https://inyenyerinews.info/democracy-freedoms/kinyinya-abaturage-bubaka-ubuyobozi-buhari-barangiza-bukabasenyera/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/12/kinyinya2-b08b0.jpg?fit=600%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/12/kinyinya2-b08b0.jpg?resize=110%2C110&ssl=1DEMOCRACY & FREEDOMSKuva ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinyinya bwasenya amazu y’abaturage mu Kagari ka Murama, buvuga ko bubatse mu buryo butemewe n’amatege, abaturiye ako kagari ntibavuga rumwe n’ubu buyobozi kuko bavuga ko bwabarenganyije bukabasenyera inzu nyamara ngo bari bahawe uburenganzira n’ubuyobozi bwo hasi kugera ku kagari nyuma yo gutanga amafaranga baba baciwe. Inzu...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS