Imibanire ya Tanzania n’ibihugu byo mu karere iracyarimo agatotsi nkuko bigaragazwa n’ikinyamkauru Citizen cyaho, cyemeza ko Kigali yari yatumiye Perezida Kikwete ngo yitabire inama ya Tansform Africa yerekeranye n’ikoranabuhanga, ariko uyu mugabo ngo kuko Tanzania hari inama ihezwamo.

Kikwete

Tansform Africa, Inama nyafurika ku ikoranabuhanga iteraniye i Kigali kuva kuwa 28, yitabiriwe n’abayobozi b’ibihugu bagera kuri batandatu. Ndetse n’inzobere zitandukanye mu ikoranabuhanga hagamijwe kureba uko ryakoreshwa mu guhindura imibereho y’abatuye umugabane wa Africa.

Ikinyamakuru Citizen cyatangaje kuri uyu wa 30 Ukwakira ko cyamenye ko Perezida Kikwete nawe yari yatimiwe, ariko akanga kwitabira iyi nama y’i Kigali ngo kuko hari inama z’ibihugu byo muri East Africa Community byiyise “Itsinda ry’ubushake” zagiye ziba Tanzania ntitumirwe.

Ministre w’Ububanyi n’amahanga wa Tanzania Bernard Membe yemeje ko Tanzania koko yari yatumiwe ariko ititabiriye kuko hari izindi namazabereye i Kigali zerekeranye n’ibikorwa remezo ntitumirwemo. 

Ati “ Byari kuba biterekeranye kuri Perezida Kikwete kwitabira inama ya Transform Africa mu gihe bagenzi be bo mu karere hari izindi nama bahuriramo atarimo.”

Abayobozi bagera kuri 12 ngo bari bitezwe kwitabira iyi nama iri guteranira i Kigali nubwo bose batabonetse ariko ngo hohereje intumwa zidasanzwe zabo.

Perezida Kikwete w’igihugu gituranyi yahisemo kwerekeza i Londres mu nama yindi.

Abayobozi muri Tanzania bashinja ibihugu bya Kenya, Uganda n’u Rwanda gushyira ku ruhande Tanzania mu mishinga y’iterambere ihuriweho, nubwo nta mpamvu batangaza y’icyo Tanzania yaba izira mu gushyirwa ku ruhande.

George Lauo ushinzwe ubukungu, imisoro n’ibikorwa remezo muri Ministeri y’ibya East Africa ya Tanzania avuga ko imishinga myinshi biriya bihugu biri kwigaho ngo Tanzania yari iyirimo mu biganiro by’ibanze byo kuyitekereza.

Ati “ bakomeza kudushyira ku ruhande, buriya hari impamvu ihishe ituma bigizayo Tanzania.”

Ibi bihugu byakozwe itsinda ryitwa ““Coalition of the Willing” (Itsinda ry’ubushake) byagiye bitangaza ko byemewe n’amategeko agenga imiryango migari nka East Africa ko ibihugu biri mu ihuriro bishobora gushinga ihuriro rito kuri iryo rikumvikana ku bikorwa.

Kuri iki Tanzania yavuze ko koko byemewe ariko buri munyamuryango (igihugu) w’ihuriro abanza kubimenyeshwa.

Iri tsinda ry’ubushake ryo rikavuga ko Tanzania yamenyeshejwe iby’imishinga ihuriweho ngo ikorwe yihuse ariko igatseta ibirenge mu gukorana n’ibindi bihugu, ari nayo mpamvu ngo iri tsinda ryaba ryarafashe izina rya ““Coalition of the Willing”.

Kutumvikana kwa Tanzania n’ibi bihugu bigize “East African Community” bituma icyerekezo cy’uyu muryango mugari kiba urujijo kuko ugizwe n’ibihugu bitanu, bitatu bikaba aribyo biri kurushaho kwegerana, ndetse na Sudan y’Epfo ishobora kwemererwa ikaba ishaka gukorana cyane n’ibi bitatu (Uganda, Kenya, Rwanda)

U Burundi kimwe mu bihugu bigize East African Community ntabwo bugaruka cyane muri uku kutumvikana, n’ubwo benshi bavuga ko buba burigihe bujya umujyo umwe na Tanzania.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/10/Kikwete1.jpg?fit=244%2C207&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/10/Kikwete1.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareDEMOCRACY & FREEDOMSImibanire ya Tanzania n’ibihugu byo mu karere iracyarimo agatotsi nkuko bigaragazwa n’ikinyamkauru Citizen cyaho, cyemeza ko Kigali yari yatumiye Perezida Kikwete ngo yitabire inama ya Tansform Africa yerekeranye n’ikoranabuhanga, ariko uyu mugabo ngo kuko Tanzania hari inama ihezwamo. Tansform Africa, Inama nyafurika ku ikoranabuhanga iteraniye i Kigali kuva kuwa 28,...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE