Kayumba Nyamwasa aremeza ko ishyaka Green Party ryashinzwe na perezida w’u Rwanda
Urukiko Nyafurika rw’Uburenganzira bwa Muntu n’ubw’Abaturage (AfCHPR) rwatangaje ko kuri uyu wa Gatanu, itariki 24 Werurwe 2017 rutanga umwanzuro warwo ku busabe bwatanzwe na Gen Kayumba Nyamwasa n’abandi bitabaje uru rukiko barega Leta y’u Rwanda.
Byari biteganyijwe ko ku isaha ya saa yine ku isaha yo muri Tanzania ari bwo uru rukiko rutanga umwanzuro warwo rwemeza cyangwa ruhakana kuburanisha uru rubanza uwahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Kayumba Nyamwasa afatanyije n’abandi barezemo Leta y’u Rwanda.
Ese Nyamwasa na bagenzi be bararega iki Leta y’u Rwanda?
Nk’uko bigaragara mu nyandiko y’uru rukiko igaragaza muri macye uko ikirego giteye Bwiza.com yaboneye kopi, Nyamwasa n’abo bafatanyije bareze u Rwanda ibintu bitandukanye birimo;
-Kuba abareze leta ari abaturage ba Repubulika y’u Rwanda kuri ubu bari mu buhungiro muri Afurika y’Epfo barahunze u Rwanda.
-Bavuga ko badashyigikiye ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ngo perezida Kagame aziyamamarize manda ya gatatu
-Bavuga ko ubukangurambaga bwo kuvugurura ingingo y’101 y’itegeko nshinga bwakozwe mu bwoba kandi ko nta busabe bw’abatarashakaga ko itegeko nshinga ritavugururwa bwigeze buhabwa agaciro ngo kuko ubutabera bw’u Rwanda butigenga na cyane ko ngo bamwe mu bakora muri ubu butabera ari abayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi.
-Abareze kandi bavuga ko badashyigikiye ifatwa n’ifungwa n’iburanishwa ry’abanyapolitiki b’ingenzi, aho Kayumba Nyamwasa anavuga ko lnkiko za Afurika y’Epfo zasanze umugambi wo kugerageza kumuhitana wapfubye warakozwe n’abantu bafite aho bahuriye na leta y’u Rwanda.
– Ikindi cy’ingenzi abareze u Rwanda bavuga kikaba ari uko ubusabe bw’ishyaka Green Party mu nkiko z’u Rwanda bwo gusaba ko itegeko nshinga ritakorwaho bwari urwiyerurutso kuko ngo iri shyaka ryashinzwe na perezida w’u Rwanda.
Dusubiye inyuma gato, Muri 2013 nibwo u Rwanda rwari rwasinyanye amasezerano n’Urukiko Nyafurika rw’Uburengnzira bwa Muntu n’Abaturage yavugaga ko Umunyarwanda ku giti cye cyangwa itsinda ry’Abanyarwanda bashobora gutangamo ikirego kijyanye n’uburenganzira bwa muntu.
Leta y’u Rwanda rero mu mwaka ushize yaje kwambura uru rukiko ubushobozi bwo kuburanisha ibibazo byerekeye uburenganzira bwa muntu hagati y’u Rwanda n’abandi bantu, nyuma y’aho rwemereye uwakatiwe kubera ibyaha bya Jenoside kurutangamo ikirego. Uwo akaba ari Safari Stanley wahoze ari senateri ariko akaza guhamwa n’ibyaha bya Jenoside agahitamo guhunga.
Guverinoma y’u Rwanda kandi ishinja abaterankunga b’uru rukiko ari bo Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID), ikigo cy’ubufatanye mu bya tekiniki cy’Abadage (GTZ) ndetse n’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’Uburenganzira bwa Muntu (FIDH), kuba barahaye ruswa umwanditsi ndetse n’abacamanza b’uru rukiko ngo bakire ikirego cya Ingabire Victoire nawe wari wareze u Rwanda muri uru rukiko aho kuri uyu wa 22 Werurwe 2017 urubanza rwe rwari ruteganyijwe Leta y’u Rwanda ikanga kurwitabira.
U Rwanda kandi rushinja uru Rukiko Nyafurika rw’Uburenganzira bwa muntu n’Abaturage kugerageza guharabika u Rwanda ku kijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu .
Source: Bwiza