Kajugujugu ebyiri z’igisirikare cya Congo zakoze impanuka
Kajugujugu ebyiri z’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zakoze impanuka kuri uyu wa Gatanu mu Ntara ya Rutshuru.
Inzego za gisirikare i Goma zatangaje ko abofisiye babiri bo mu ngabo za FARDC n’Abarusiya batatu bari mu ndege imwe bakomeretse.
Aba bose ngo bajyanywe i Goma aho bari kuvurirwa nk’uko inkuru ya Radio Okapi ibitangaza.
Abandi bagize itsinda ryakurikiranaga indege ya kabiri bo ngo ntibaraboneka ariko ibikorwa byo kubashakisha no kumenya aho izi kajugujugu ziherereye bikomeje.
Indege y’igisirikare cya Congo Kinshasa