Perezida Kagame ageza imbwirwaruhame y’isabukuru ya 21 yo kwibohora ku baturage b’Akarere ka Gicumbi, ku kibuga cya G.S. Rubaya (Ifoto/Perezidansi)
Perezida Kagame yiyamye abamushinja guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu, by’umwihariko Perezida w’u Bufaransa, Francois Hollande.
“Ubu ndi umuntu wibutswa? Ubu hari umuntu undeba akansangamo ko nkwiye kwibutswa ibyo nkwiye gukorera abaturage b’u Rwanda nk’umuyobozi wabo bijyanye no kwibohora? Hari uwanyibutsa icyo ubwigenge buvuze?”
Aya ni amwe mu magambo Perezida Kagame yavuze asubiza ibarwa y’umuyobozi w’igihugu cy’igihangange ku Isi ashinja kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu ibaruwa Perezida w’u Bufaransa yandikiye Abanyarwanda abifuriza isabukuru nziza ya 21 yo kwibohora, yashimye ibyo bamaze kugeraho, ariko avuga ko uburenganzira bw’ikiremwamuntu bugihutazwa.
Iyi ni yo baruwa Francois Hollande yoherereje u Rwanda
Aya magambo ya Hollande usaba ko inzego n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu byubahwa mu Rwanda, yamaganiwe kure na Perezida Kagame mu mbwirwaruhame ye y’isabukuru ya 21 yo kwibohora.
“Umbwira ngo nibuke uburenganzira bw’Abanyarwanda ni we wabubabuzaga iyi ntambara yo kwibohora ijya kubaho. Ni we wari ushyigikiye abishe Abanyarwanda,” avuga ko uwo washyigikiye abakoze Jenoside n’ubu akibashyigikiye iyo bahungiye.
Leta y’u Bufaransa yasinye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikari bwa mbere na Leta ya Juvenal Habyarimana mu mwaka wa 1975, nyuma y’imyaka ibiri gusa Habyarimana ahiritse Gregoire Kayibanda. Umubano w’ibihugu byombi wakomeje kuba mwiza kugeza mu 1994.
U Rwanda rushinja u Bufaransa guha intwaro n’imyitozo ya gisirikari Leta ya Habyarimana ndetse na Leta yagiyeho nyuma y’urupfu rwa Habyarimana yiyise iy’Abatabazi, ari na yo yashyize mu bikorwa umugambi wa Jenoside.
Usibye u Bufaransa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na zo ziherutse gusohora raporo ivuga ko umwaka wa 2013 wabaye umwaka mubi cyane ku burenganzira bw’ikiremwamuntu mu Rwanda, zisaba Leta y’u Rwanda guhindura imikorere.
Kuri Perezida Kagame ariko, abavuga ko uburenganzira bw’ikiremwamuntu buhutazwa mu Rwanda baribeshya cyane. Ati “Ubwigenge dushaka ni ugutinyuka tukabwira uwo ari we wese ngo kwibohora ni ibyacu, tubifitiye uburenganzira, tubitiye ubushake. Nta muntu uwo ari we wese ushobora kudukunda kurusha uko twikunda. Abantu baradufasha, bakadutera inkunga, turashima, tugira inshuti turabana, ariko ibyo ntawe byambura agaciro ke.”
Yashimangiye ko abarwanye urugamba rwo kubohora u Rwanda bakarutsinda, bagahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi ariko ntibihorere, ntawe ukwiye kuba abaha amasomo ku burenganzira bw’ikiremwamuntu kuko yaba ata umwanya abigisha ibyo basanzwe bazi.
Yagize ati “Kwibohora kwa mbere ni ukwibohora agasuzuguro, abantu barwanye intambara bagatakaza ubuzima bagakomereka, bagapfusha imiryango, intambara yarangira ntihabeho kwihorera! Biri muri twe, biri mu muco wacu, biri mu kumenya gutandukanya ikibi n’icyiza.”
Yunzemo ati “Nonese ubona ko abantu barwanye izo ntambara zose bagaharika ubwicanyi bakabuza abantu kwihorera bakubaka igihugu, noneho bakaba abantu bo kutubahiriza ibiremwa by’umuntu? Ibiremwa by’umuntu se ni ibihe? Ni bo babiremye se? Nabo ni ibiremwa nkanjye.”
Kuba ibicucu nk’isenene
Umukuru w’Igihugu yasabye Abanyarwanda kutita ku bivugwa n’abamushinja kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ababwira ko baramutse babyitayeho baba ari ibicucu nk’isenene.
Yabanje kubibutsa ukuntu abakoloni baciyemo umuryango nyarwanda, bakababibamo inzangano zishingiye ku moko y’Ubuhutu, Ubututsi n’Ubutwa, bikabaviramo Jenoside.
Avuga ko isenene iyo umuntu azifashe akazikusanyiriza mu kintu zitangira kuryana, zitazi ko uwazikusanyije ari hafi kuzikaranga ngo azirye. Ati “Bivuze ngo nta kintu cy’igicucu nk’isenene. Abantu rero ntituzabe nk’isenene, turi abantu biyubaka, biyubaha, biha agaciro.”
Perezida Kagame yatondaguye imigabane yose igize umubumbe w’Isi, avuga ko abayituye bose ari ibiremwa, ko nta kiremwa kiruta ikindi ku buryo gikwiye kugitegeka uko kibaho.
Yavuze ko isi yugarijwe n’ikibazo cy’iterabwoba, aho abiyahuzi biturikirizaho ibisasu bagahitana abantu, akibaza impamvu ibyo bihugu bikomeye bimutera ubwoba aho kurwanya iryo terabwoba rigaragara hirya no hino ku isi.
Agace ka Rubaya Perezida yavugiyemo aya magambo, kuri uyu wa 4 Nyakanga 2015, ni kamwe mu tugize icyahoze ari Perefegitura ya Byumba ingabo yari ayoboye zafashe mbere mu rugamba rwo kubohora igihugu, bigatuma Leta ya Juvenal Habyarimana iyoboka imishyikirano ya Arusha.
Twitter: @JanvierPopote