Kagame nashyire inyungu z’igihugu imbere – Dr Habyarimana
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihuguy’Ubumwe n’Ubwiyunge yanenze abayobozi b’afurika bashyira imbere inyungu zabo aho gushyira inyungu z’igihugu imbere. Aragira ati “Afurika ibuzwa amahoro n’abayobozi bashyira imbere inyungu zabo”.
Dr Habyarimana Jean Baptiste Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge
Yavuzeko ibi bituma Afurika ihora mumakimbirane n’umwiryane, kudashyira imbere inyungu z’abaturage kiri mu bintu. bituma amahoro abura kuri uyu mugabane.
Mu nama isuzumirwamo aho gutegura Umunsi mpuzamahanga w’amahoro uzizihizwa kuwa 21 Nzeli bigeze, Dr Habyarimana yagaragaje ko Afurika ibuzwa amahoro n’abayobozi bashyira inyungu zabo bwite imbere.
Yagize at “ Iyo urebye icyica Afurika n’ibindi bihugu birimo intambara ni abayobozi batareba inyungu za rubanda ngo babe arizo bashyira imbere, bakarwanira ubutegetsi mu nyungu zabo.”
Akomeza avuga ko abayobozi b’ibihugu bya Afurika bakwiye guhinduka bakagira imyumvire iganisha ku nyungu z’abaturage n’izi gihugu kurusha kuganisha ku nyungu zabo bwite.
Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro ku Isi ni umunsi ngaruka mwaka washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye kugira ngo abatuye Isi bafate umwanya wo gutekereza ku bikorwa byo kubaka amahoro n’abari mu ntambara bahagarike imirwano batekereze ku mahoro bakeneye.
Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’ubwiyunge ivuga ko ibikorwa byose bijyanye no kwizihiza uyu munsi byose byahurijwe hamwe kugira ngo birusheho kugenda neza kandi bikaba bizibanda ku gushishikariza urubyiruko kubaka amahoro arambye kugira ngo ejo hazaza hazarusheho kuba heza.
Liza Belozerova ukuriye peace One Day, umwe mu miryango iri gutegura iki gikorwa yavuze ko kimwe mu bitaganyijwe ari indirimbo y’amahoro izaririmbwa, iyi ndirimbo ikaba yitezweho gufasha urubyiruko kurushaho kubaka amahoro arambye.
Yagize ati “ Twizeye ko iyi ndirimbo izafasha urubyiruko kwizihiza umunsi w’amahoro ukababera imbarutso yo kubaka amahoro arambye mu karere.”
Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ivuga ko ubu imyiteguro yo kwizihiza uyu munsi irimbanyije, aho abafatanyabikorwa bose bari gushyira hamwe kugira ngo ibikorwa byose bizakorwa bizabashe kugendera umujyo umwe.