Kagame arasaba Victoire Ingabire kwigengesera nk’abandi
Mu muhango wo kwakira indahiro y’ abo yahaye umwanya munteko ishinga amategeko Generali Kagame yaburiye madamu Victoire Ingabire ko ashobora gusubira muri gereza kubera ukuntu amaze iminsi avuga ko atari gusabira imbabazi ibyaha atakoze.
Ngo ntawe washyira igitugu ku Rwanda kuburyo rwafata ibyemezo rudashaka . Ati ” igitugu hano ?!”
Kubera ukuntu abagaragu b’ umwami bahora bigengeseye , ntihagire numwe utinyuka gufata icyemezo na kimwe kabone niyo akazi ashinzwe kabimuhera ububasha , byabaye ngombwa ko aza kushyira kumurongo uburyo no gusobanura ukuntu “impuhwe ” zagiriwe Victoire Ingabire zigomba kwigishwa abanyarwanda kuko akazi ko kwigisha abaturage kudahangayikisha leta na gahunda zayo ariko intumwa zo mu inteko ye zikora ( aho kubwira leta ibiba bihangayikishije abaturage).
Mubyukuri Kagame ahangayikishijwe nukuntu murwanda ibinyamakuru byose byanditse Victoire Ingabire , amaradiyo ye yose akavuga Victoire Ingabire ntihagire umuntu numwe wibuka kuvuga impuhwe ze uretse Kizito igihe arekurwa.
Ati “Mu buryo bwo gukemura ibibazo byacu, tugiramo n’impuhwe ariko zitari impuhwe zo gushaka gutanga impuhwe, impuhwe zo gukemura ibibazo; none se iyo bitaza kuba gutyo, ubu tuba dufite abantu bangahe bishingiye ku kuri bicaye muri gereza?”
Kagame burya ngo ntimukamurebe kuriya ngo nawe ngo yihanganiye byinshi !
Ati “Uru Rwanda mureba, aho rwavuye, twavanyemo amasomo atuma abantu batadukanga ngo dukangike. Rero, uwashaka yacisha make.”
Ati“Gushakisha inyungu za buri wese nibyo byonyine bisigaye naho ibindi nkurusha ibi, ngomba kugutamika ibyo nshaka ukabimira, ntabwo ibyo bigikora. Cyane cyane twe twamize byinshi.”
Ibinyamakuru bigomba kureka kumwandika bikongera bikandika Kagame , Amaradiyo agatangira akavuga impuhwe za Kagame, Victoire Ingabire nawe akiga kwigengesera no gukoma amashyi akemera gutamikwa ibyo Kagame ashaka akabimira nk’ abo yabwiraga munteko ye.
Ibintu bijya guhumira kumurari byaraciye amarenga akarambirana.
Christine Muhirwa
https://inyenyerinews.info/democracy-freedoms/kagame-arasaba-victoire-ingabire-kwigengesera-nkabandi/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/images-16-2.jpg?fit=327%2C154&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/images-16-2.jpg?resize=140%2C140&ssl=1DEMOCRACY & FREEDOMSLATEST NEWSMu muhango wo kwakira indahiro y' abo yahaye umwanya munteko ishinga amategeko Generali Kagame yaburiye madamu Victoire Ingabire ko ashobora gusubira muri gereza kubera ukuntu amaze iminsi avuga ko atari gusabira imbabazi ibyaha atakoze. Ngo ntawe washyira igitugu ku Rwanda kuburyo rwafata ibyemezo rudashaka . Ati ' igitugu hano ?!' Kubera...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
Hhha,Ntabwo Ingabire azagira icyo atwara Kagame.Kuko bamaze kumufata ! Bazamureka egende cg bongere bamufunge.nagira amahirwe ntibamice.ntabwo system yakurwaho na politike izakurwaho na Revolution irimo imbunda.