Nta gahora gahanze! Kagame na FPR ye bashatse nibo bacisha make  kuko rutuku bizeraga , yabonye icyo yashakaga muri Congo hakaba hatahiwe imari yo muri Lake Albert Kagame adafiteho uburenganzira na bucye.

Ya pressure itabaho kuri Kagame ngo udakandika  itumye Diane Rwigara na Mama we Adeline Rwigara barekurwa !

Kagame yemeye kubarekura nyuma y’ uko abanyaze uruganda rwabo  na hafi y’ imitungo yabo yose, ariko arabarekuye !

Ntabwo ari impuhwe abagiriye . Kuri we  no kuba bagihumeka ni ikibazo .

Inzego z’ umutekano z’ umunyagitugu zizakomeza zibagendeho, zibabuze amahoro  ariko ikigaragara ni uko ya pressure Kagame ahakana iriho  kandi ikomeje gukora akayo.

East Africa irambiwe  ubwibone bw’ u  Rwanda rwa Kagame.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Kuba Diane Rwigara na mama we Adeline Rwigara barekuwe , nkuko Victoire Ingabire nawe yarekuwe  ( nubwo tutayobewe ko bazakomeza gufungishwa ijisho n’ igisirikari cy’ umunyagitugu) bigamije kugabanya induru ikomeje kuvugirizwa Kagame aho aciye hose cyangwa yohereje intumwa ze ,  no guha amahirwe Louise Mushikiwabo mu matora y’ umwanya w’ubuyobozi bwa Francophonie.

Kagame n’ agatsiko ke bakomeje kubeshya abanyarwanda ko ari intakoreka ariko iminsi ishobora kuba ibabikiye umwihariko uzabatungura. Burya ngo  ntawe umenya uko byahindutse nk’ usubira inyuma  agenda areba amarenga yirengagije .

Christine Muhirwa.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/image-34.jpg?fit=245%2C206&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/image-34.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareDEMOCRACY & FREEDOMSLATEST NEWSNta gahora gahanze! Kagame na FPR ye bashatse nibo bacisha make  kuko rutuku bizeraga , yabonye icyo yashakaga muri Congo hakaba hatahiwe imari yo muri Lake Albert Kagame adafiteho uburenganzira na bucye. Ya pressure itabaho kuri Kagame ngo udakandika  itumye Diane Rwigara na Mama we Adeline Rwigara barekurwa ! Kagame yemeye...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE