Perezida Paul Kagame yavuze ko adashimishwa n’umuco umaze kugaragara muri bamwe mu Banyarwanda wo kumva ko hari urwego bagezeho bityo amahanga akwiye kuza kubigiraho.

JPEG - 164.6 kb
Perezida Kagame ageza Ijambo ku banyamuryango ba FPR Inkotanyi

Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukuboza 2017, ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 30 umuryango FPR-Inkotanyi umaze ushinzwe.

Yagize ati “Nk’abanyamuryango ba RPF, ntidukwiye kwirata ngo hari ibyo abantu bakwiye kutwigiraho. Ibyo bitandukanye n’abo turibo n’indangagaciro zacu. Mureke ahubwo duhe imbaraga gukemura ibibazo no guhangana n’ibibazo tutarabasha gukemura tubishakire ibisubizo.”

Yavuze ko uyu muco umaze no kugera mu bato, avuga ko bikomeje nta hazaza Abanyarwanda baba bari gusigira abazabaho ejo.

Yavuze kandi ko hari ibibazo byinshi u Rwanda rugihanganye nabyo, akaba ariyo mpamvu bikwiye kwibandwaho ku gushakirwa umuti aho kwirata bike byagezweho.

Ati “Dukwiye guhora twibaza ngo ni uruhe rugero dutanga, duha urubyiruko? Umurage dukwiye kubaha ni uwo kureba uko twakubaka igihugu cyacu no gukomeza abo turibo turushaho kubaka ubumwe bwacu.”

JPEG - 478.1 kb
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bitabiriye Kongere y’Umuryango i Rusororo

Iyi si inshuro ya mbere Perezida Kagame asabiye mu ruhame ko iyo mvugo yo “kwigira ku Rwanda” icika mu Banyarwanda.

Yatangaje ko n’abayobozi bakuru ajya abibasaba kugira ngo Abanyarwanda barebe ibibateza imbere aho guhugira mu magambo.