Kabarebe , cya gisahiranda
Kabarebe we,
Uri urukozasoni ku rwego rwigisirikare , ku banyarwanda no kugihugu cyacu.
Ntabwo numva icya iguteye kugambanira bagenzi bawe ,ba comrades bawe, ukaba noneho ugeze aho wahebeye umutima nama wawe muri uwo mubisha w’umuvumo uhakwaho.
Ni inda gusa ibigutera? Ya nda yawe?
Ni ubwoba bw’ibyo wabazwa n’ubutabera?
Cyera si ko wari umeze. Ariko wagambaniye igihugu cyawe na buri kinyoma cyakuvuye mukanwa.
Ni ko bigenda .Niko bigendekera abavuga butumwa ba shobuja Kagame.
Muragenda mukabora amara na buri kinyoma mumuvugira. Mugapfa muhagaze.
Ntabwo natunguwe n’ icyo uhimbiye Lizinde.
Abato bakeneye gusobaurirwa iby’ iriya ntambara twarwanye. Ntakuntu rero umuntu wagiye kuri televisiyo yigihugu , akabeshya ko FPR yarwanye ariko ngo idafite gahunda yo gufata ubutegetsi ,yaba yize kuvugisha ukuri ubu.
Abo bana se wari kubabwira ko FPR yari ikeneye LIzinde? Ko yayifashije kunoza umugambi wo guhanura indege ya Habyarimana? Wari kubabwira se ko iyo ngirwa mukuru wigihugu imaze kumuvanamo icyo yashakaga ari bwo mwamuhinduye umwanzi?
Ko wibagiwe kubabwira abahungu be mwamariye kwicumu? Harya bo baziraga iki?
Mwishe se murangije nabo mujya kubajonjora mugisirikare. Nti bari abasirikare banyu?
Nabo se bazize ingengabitekerezo ya genocide?
Erega ubugome bwanyu ntawe ubuyobewe. Ntabwo turibagirwa ibyo mwakoreye abashakaga gukorera igihugu batitaye kw’ivangura ryanyu. Ntabwo abanyarwanda bibagiwe Karegeya.
Ikibabaje si ukuntu wibeshya ko ibyo binyoma byawe hari uwabyemera atari izo nzirakarengane zabana bato ubibamo uburozi ntanicyo bikubwiye.
Urahemukira ejo hazaza habo n’ ejohazaza higihugu cyacu kugirango ushimishe Kagame?!
Ubwose wowe uri iki uretse urukozasoni?
Wumva bitaguteye isoni no kuba hari uwakwibeshya akakwita Generali?
No kukwita askari ntabyo ukwiye.
Umucivile usanzwe akurusha ubutwari no gukunda igihugu.
Wa gisahiranda we!
Noble Marara