ITERABWOBA RIKOMEJE KWIBASIRA ABAYOBOKE B’ISHYAKA PS IMBERAKURI
Ku wa 23 werurwe abantu baje biyambitse igisivile baje aho bwana Denys Mpakaniye akorera ku Kacyiru babaririza aho aherereye,amakuru atugeraho avuga ko batamushakiraga ubuhoro kuko bamubuze bakagenda bakubita agatoki ku kandi
Mu ijoro ryakeye nabwo aho akorera haraye abantu bambaye ibisa n’ibyinzego zishinzwe umutekano,bahageze saa yine z’ijoro,bakoresheje uwo bita RUKUNDO wari ushinzwe umutekano akaza kumwigiraho inshuti aciye ku imberakuri,yaje amwihamagaza ko hari akantu ashaka kumubwira ariko ntibakingura,amakuru atubwira ko imodoka yabazanye yagiye igasiga abubikiririye ariko bakaza kugenda saa kumi za mu gitondo
Mu cyumweru gishize umunyamabanga nshingwa bikorwa w’akagali atuyemo,nawe yakoze iperereza rikomeye cyane ku gihe atahira avuye aho akorera,
Kubera ibi byose twavuze haruguru Ishyaka PS Imberakuri rirashimangira nta shiti ko ibi biri kuba kuri bwana Denys Mpakaniye
Umunyamabanga ushinzwe imyitware akaba n’umubitsi w’ishyaka PS Imberakuri mu mujyi wa Kigali ,ko ari ibimenyetso bisa neza neza cyangwa bica amarenga yo gushaka kumushimuta cyangwa kumugirira nabi mu bundi buryo,
Ishyaka PS Imberakuri riributsa ko iri terabwoba n’itotezwa kuri we ryatangiye akimara kwiyemeza kwinjira muri Politike ndetse akemera no kuba umuyoboke w’ikubitiro waryo aho yatotejwe bigatinda,kugeza ahunze aho yari atuye we n’umuryango we i Karongi ku Kibuye
Ishyaka PS Imberakuri riributsa inzego za Leta ko abayoboke baryo bahagaze ku kuri,ntiryifuza nagato ihohoterwa bityo rikanatunga agatoki ku bari inyuma y’uwo mugambi, ko bose bazwi kandi twabamenye,ariyo mpamvu dushinganishije bwana Denys Mpakaniye,tubwira leta ya Kigali ko yakwerekana niba itari inyuma y’uwo mugambi wo gutoteza no gushaka gushimuta umuyoboke wayo igomba kumurindira umutekano kandi ikanata muri yombi abo bose bari muri icyo gikorwa,bitabaye ibyo aho ihinda ituruka haraba higaragaje kandi nagira icyo azaba abazabibazwa twabavuze.
Imana ibarinde!
Bikorewe i Kigali kuwa 25 werurwe 2017
Umunyamabanga Mukuru akaba n’Umuvugizi w’Ishyaka PS Imberakuri
Sylver MWIZERWA(sé)