Ishyaka “Green Party” rirakorerande?
Amakuru aturuka i Kigali avuga ko ngo Ishyaka Green Party rya Frank Habineza ryaregeye Urukiko rw’Ikirenga kw’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga.
Nyakwigendera Kagwa Rwisereka wabaye igitambo kugirango igisambo Frank Habineza yibonere icyo yihera barenginabi
Uyu mugabo wigize Dokiteri (self styled Dr) ntabwo arageza ikirego cyo kwicwa cy’uwahoze ari Vice-Perezida w’ishyaka ayoboye nyakwigendera Andrew Rwisereka Kagwa mu Nkiko zose ndetse niz’uRwanda . None ati ntwaye ikirego mur’ukiko Rw’ikirenga kubera manda ya Kagame yagatatu!
“The Democratic Green Party, Ishyaka ritavuga rumwe n’Ubutegetsi bw’u Rwanda ryaregeye Urukiko rw’ikirenga, risaba guhagarika ivugururwa iryo ari ryo ryose rishobora gukorwa ku Itegeko Nshinga cyane cyane mu ngingo ivuga ku mubare wa manda Umukuru w’igihugu yemerewe”.
Ahubwo uyu mugabo nigatumwa kuva avuye i Burayi aho yari yarahungiye nyuma yokwica Vice-Perezida wa Green Party Andrew Rwisereka Kagwa, yahawe ikicaro i Kigali, nguwo muri Forumu ya mashyaka(Forum for political parties) none ati ntwaye ikirego mur’ukiko Rw’ikirenga, Mbega ikinamico za RPF!
Iyo wunvise uyu mugabo avugira kw’ijwi ry’amerika avuga ukuntu nibinanirana m’urwanda azajyana ikirego mu Nkiko za East African Community ntubura kubonako ari gatumwa ka RPF, nonese ikirego cya Col. Rugigana Ngabo uheze muburuko ntabwa cyagiye East Africa? Umutungo wa Rugiro Tirbert Ayabatwa nti cyagiyeyo? Bwana. Frank Habineza nareke gukina kumibyimba yabantu, nabanze asabe itohoza k’urufu rwa Andrew Rwisereka Kagwa, ninde wamwishe? Nabyo nabitware muri East Africa, ariko kuyobya uburari ajya mu Nkiko za Kagame nyuma bati urukiko rwemeje ko ikirego cya Habineza ntagaciro, ninde uzongera kuvugako Kagame ibyo akora binyuranyije n’amategeko?
Ubu umukino wa RPF nuko abantu bamaze kuwumenya, muribuka ukuntu nyuma yitorwa rya Kagame muri 2010, Musa Fazil yahise avugako Itegeko Nshinga ryahindurwa, abantu baramusetse, ndetse Kagame ati ntabwo mwampora amagambo ya Fazil.
Nonese mwene Rutagambwa, Karugarama Therccisse Wamuhoye iki? Uyu mugabo wahoze ari minisitiri wawe w’ubutabera ko yavugaga amagambo wowe ubwawe wuvigiye. Ahubwo Karugarama yasomye ibyo uvuga yibagirwa gusoma ibiri ku mutima wawe, kuko ibyo uvuga sibyo ukora.
Bwana Habineza narekeraho gutiza umurindi Kagame kuko abanyarwanda bareba kure ntakuntu waba utarageza ikirego cy’umuntu wawe wabuze, nta Butabera yabonye ngo ubeshye abantu ukinagira ujya mu Nkiko nawe uziko ntabwisanzure zifite.
Ahubwo banza ujyane ikirego muri East Africa, usabako Ingabire Victoire yarekurwa kuko ibyo yavuze nibyo “Ndi Umunyarwanda Project ishyingiyeho”.
Ikinamico rya RPF abanyarwada bamaze kurimenya ahubwo abantu nka Habineza bafite uruhare bazabazwa n’amateka mubintu byose birimo kuba m’urwanda.
Jacqueline Umurungi
https://inyenyerinews.info/democracy-freedoms/ishyaka-green-party-rirakorerande/DEMOCRACY & FREEDOMSPOLITICSAmakuru aturuka i Kigali avuga ko ngo Ishyaka Green Party rya Frank Habineza ryaregeye Urukiko rw’Ikirenga kw’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga. Nyakwigendera Kagwa Rwisereka wabaye igitambo kugirango igisambo Frank Habineza yibonere icyo yihera barenginabi Uyu mugabo wigize Dokiteri (self styled Dr) ntabwo arageza ikirego cyo kwicwa cy’uwahoze ari Vice-Perezida w’ishyaka ayoboye nyakwigendera Andrew...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS