Iryavuzwe riratashye : Birangiye Ben Rutabana yinjiye muri RNC ku mugaragaro
Ibinyamakuru bya Kigali byakirije gutorwa kwa Ben Rutabana amaboko yombi: Ngaho nimwisomere.
Nyuma y’ amatora ya komite nyobozi yabaye kuri iki Cyumweru taliki ya 25 Gicurasi 2014 mu Ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’ u Rwanda RNC, Umuhanzi Benjamin Rutabana yatorewe umwanya wo kuyobora Istinda ry’ Uburezi n’ Umuco.
Mu mpinduka zikomeye zabaye mu buyobozi bwa RNC nyuma y’ayo matora ni uko uwari umunyamabanga mukuru ,Joseph Ngarambe yasimbuwe kuri uwo mwanya na Emmanuel Hakizimana.
Rutabana Benjamin washinzwe kuyobora itsinda rishinzwe iby’ umuco muri RNC yagiye agaragaza ko afite ubushake n’ ubushobozi muri politiki mu ndirimbo ze ariko nta munsi n’ umwe yigeze yerura ko afite inyota yo kuzitwa umunyapolitiki.
Kimwe na bagenzi be nka Gen. Kayumba Nyamwasa, Late, Col. Patrick Karegeya Major. Rudasingwa Théogène, Major Micombero n’ abandi bafatanyije urugamba rukomeye rwo kurwanya ubutegetsi bwa Géneral Major Juvénal Habyalimana, Rutabana Benjamin yahawe umwanya w’ ubuyobozi bukuru bw’ Ishyaka rya RNC.
Rutabana Benjamin si we muhanzi wa mbere uyobotse inzira ya politiki ahisemo inzira ya opozisiyo kuko na Youssou N’ Dour wo muri Senegal yafatanyije na Perezida Macky Saal mu kurwanya ubutegetsi bwa Abdoulaye Wade.
Ben Rutabana ni umuntu ki?
Rutabana Benjamin wamenyekanye cyane ku izina rya Ben Rutabana yavutse mu 1970 mu cyahoze ari Kibuye. Rutabana yatangiye kugaragaza impano ye afite imyaka 14 aho yaririmbiye imbere y’ imbaga y’ abantu kuri stade regional y’i Nyamirambo. Gusa se yamusabye gukomeza amashuri kuko yari umunyeshuri w’ umuhanga.
Mu 1990 ubwo Rutabana yari ageze mu mwaka wa nyuma w’ amashuri yisumbuye, yarafashwe maze arafungwa ashinjwa kuba icyitso cya FPR-Inkotanyi, aza kurekurwa muri Werurwe 1991. Bitewe n’ akababaro yatewe n’ uko gufungwa yahise yerekeza muri FPR mu Burundi nyuma aza no kujya muri Uganda.
Muri icyo gihe ni na bwo yanditse indirimbo ebyiri, indirimbo ya mbere yayise ”Iyambere Ukwakira” yaje gukundwa cyane cyane n’ ingabo za FPR, aza kongera akora indi ndirimbo ya kabiri ayita “Africa” aho yaririmbaga ibigwi by’ intwari za Afurika.
Ku munsi wabanjirije intsinzi ya FPR, Rutabana yakomerekejwe n’ isasu, ndetse benshi mu muryango we harimo n’ ababyeyi be bari barahitanywe na jenoside yakorewe Abatutsi. Mu 1995 ni bwo yavuye mu gisirikare afite ipeti rya “Sous Lieutenant”, ahita yinjira mu mwuga wo kuririmba.
Mu 1996 yakoze album ye ya mbere yise “Ijuru ry’ intwari”, mu 1998 ni bwo yahuye na Rudatsimburwa Albert amufasha gufata amajwi y’ indirimbo ze, indirimbo za Rutabana zatangiye kumenyekana cyane zinyura kuri televiziyo na radio by’ u Rwanda.
Rutabana yaje gukora Album ye ya kabiri yise “Imbaraga z’ urukundo”, irimo indirimbo yanditse afunze, Mu 2001 yaje gusubiramo “Afrika”. Mu 2002 MTN yateguye ibitaramo byinshi aho Rutabana yagiye atumirwa yakomeza kuririmba ahantu henshi mu gihugu aririmba indirimbo ze. Mu 2004 yerekeje mu gihugu cy’ u Bufaransa mu rwego rwo gukomeza kumenyekanisha umuziki we.
Abifashijwemo n’ abanyarwanda baba i Burayi yatangiye gukora ibitaramo mu Bufaransa no mu Bubiligi. Mu 2007 ni bwo Rutabana yasohoye album ye ya kane yise “Le retour d’ Imana” ikaba yari igizwe n’ indirimbi zo mu njyana ya Reggae.
Emmanuel Nsabimana – imirasire.com
https://inyenyerinews.info/democracy-freedoms/iryavuzwe-riratashye-birangiye-ben-rutabana-yinjiye-muri-rnc-ku-mugaragaro/DEMOCRACY & FREEDOMSPOLITICSIbinyamakuru bya Kigali byakirije gutorwa kwa Ben Rutabana amaboko yombi: Ngaho nimwisomere. Nyuma y’ amatora ya komite nyobozi yabaye kuri iki Cyumweru taliki ya 25 Gicurasi 2014 mu Ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’ u Rwanda RNC, Umuhanzi Benjamin Rutabana yatorewe umwanya wo kuyobora Istinda ry’ Uburezi n’ Umuco. Mu mpinduka zikomeye zabaye...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS