Inyuma y’ inyegamo y’ umukuru w’ igihugu : abasirikari bakuru Kagame asigaranye ni abanyabwoba gusa
Iyo urebye ukuntu igisirikari cye yagikoreye iyamamaza muri iyi minsi , wagirango hari intambara Kagame yatsinda iramutse ibaye.
Intambara ntitsindwa n’ imbunda kabuhariwe , itsidwa nubunararibonye bw’ abayoboye ingabo.
Kagame yivuganye abasirikari bakuru bamutsindiye intambara ya kinyeshyamba muri 1994.
Abo asigaranye ubu ni abanyabwoba , abagambanyi n’ abagome. Abasirikari nyabo ntabwo bari kwemera ubutegetsi bwe.
Duhereye kurugero rwa Kabarebe:
Kabarebe wahunze intambara ya NRA muri 1983 akajya kurugamba muri 1987 amaze kumenya neza ko imirwano yari irangiye !
Ubutwari yaba yarerekanye bw’ ubusambo ni ubw’ uruhare yagize mukwicisha Rwigema , we na nyakwigendera Kato.
Bamaze kugambanira no kwicisha Rwigema boherejwe kuri training wing Kagera aho yashinjwe guhitamo abagizwe ba escorts( Kagezi -Mirama Hills ) ba Kagame amaze kwivugana abari basigaye , ba Bunyenyezi ,bamubuzaga kugera kubuyobozi bw’ ikirenga.
Byumvikane ko icyo Kabarebe ashoboye rero ari ukugambanira bagenzi be , kubatega imitego no kubagemurira Kagame ngo abivugane .Ntabwo ari we waba umunjyanama wo gutsindisha intambara y’ amasasu.
Tuvugese Nyamvumba ? Niwe se Kagame yiringiye?
Icyo wamenya kuri Col Nyamvumba ni uko intambara itangizwa nawe yayihunze , agasigara inyuma yiyoberanya , yiyoberanya nka escort wa Bayingana yari yarahawe akazi ko kuzagambanira akamugusha mumutego ( ambush) Kagame yari yarateganyije kuzamwamburiramo ubuzima abifashijwemo na bamwe mubasirikari banakibarizwa muri RPA ntari bugarukeho uyu munsi.
Ako kazi akarangije , Nyamvumba yahugiye mubyo gukusanya amakuru kumuntu wese yamenye utararebaga neza shebuja Kagame. Afatiwe mucyuho na Sam Byaruhanga na Rekayabo , yoherezwa Rwempasha na Sam Byaruhanga 10/05/91 nka platoon commander ariko ntibyamuhira kuko yahise araswa kubera ukuntu yitwaye kurugamba nkumuntu utarumenyereye , ahagarara akiyereka umwanzi . Iyo niyo experience y’ ntambara Nyamvumba yabazwa. Ntamwanzi yongeye guhangana nawe kuva ubwo.
Avuye muri ubwo butumwa atashoboye gusoza , yakoreye Kagame ako yari ashoboye ko kuneka no kumushakira abataramwemeraga dore ko batari bacye kuko twese twari tumaze kubona urwo yagiye yica abari badukuriye , nukuntu yasenye RPA yivuye inyuma.