Aho guhera 1959 nkuko dusanzwe tubikora igihe cyose tuvuze ku ntandaro y’ amakimbirane ashingiye kubutegetsi  reka duhere hahandi dutinya  kuva  byagirwa icyaha kuvuga ubwoko . Iyo umuntu agiye kuvuga ubwoko mu Rwanda  agwa mukantu  kuburyo n’abanyamahanga  bafatiyeho bakaduhimba “Hondas and Toyotas” . Amoko yavuye ku ndangamuntu ariko ntaho yagiye, turacyayagendana!

Ubwoko.

Aya moko ,aya ! Hutu ,Tutsi,Twa yahindutse  ikintu kimeze nk’isiganwa hagati ya Hutu -Tutsi  ,dore ko Twa yo idakunze no kwibukwa! 

Inyota y’ ubutegetsi mu Rwanda yashingiye kubwoko  biragenda biba nk’ ingeso kuburyo kugirango bizatuvemo   , ndavuga kurwego rw’igihugu , mbona hari abo bizagora.

Uwavuga  ngo iyo hatabaho Jenoside n’ intambara  ngo habeho guhunga muri iriya Nzira Ndende yamize abantu batagira ingano , wenda  abanyarwanda bari kurenga kuri za nkuru bakuze bumva zikababibamo gukekana no kwangana urunuka  ntiyaba abeshye.

Ntimurambiwe gutegekwa n’amoko koko?

Kuki tutaha demokarasi amahirwe iwacu, kuburyo twahagira heza kurusha amahanga duhora twifuza gutura ?

Abanyarwanda kuki twanga kuruha tugahitamo guhemuka?

Uburayi dukunda  kwirukira nabwo bwaruhiye iyo demokarasi ibugenga!

K’umunyarwanda utivuna cyane mubitekerezo ngo ajye kumateka y’ibikomangoma by’ abakiga byatwaraga  amajyaruguru y’ u Rwanda avuze ko nyuma ya Kayibanda u Rwanda rw’abahutu rwasimbuwe n’ u Rwanda rw’abatutsi yaba yibeshye? Ibi ntawe wabivuga ngo ntabifungirwe mu rwa Kagame  ariko niko biri cyangwa reka mvuge ko bitari kure y’ ukuri.

Igisirikari cy’ abahutu cyasimbuwe n’ icya abatutsi. Imyanya myiza y’ ubuyobozi yari ihariwe abahutu  ubu yahariwe abatutsi.

Hahandi cyera umututsi yageraga bakamubaza  ngo” ese ubwo urajya he nuwo muzuru wawe ” , ubu ni umuhutu uhajya yigengeseye .

Ibi bizageza ryari? Ko hari ababona neza ko systeme iriho ari mbi  ariko bakumva itavaho kuko babona ihagarariye ubwoko bwabo ,nubwo bibeshya nkuko hari abibonaga muri leta y’abahutu  bakayoba mubitekerezo kugeza aho babona umwanzi mu mwana wuruhinja!

FPR yafashe ubutegetsi itwizeza demokarasi  ariko kubera ya nyota y’ ubutegetsi , inzika n’ ihungabana ry’ intambara , na Jenoside … yimika igisuti. Ntabwo ishobora gutekereza n’ umunsi n’ umwe ko yavaho kumahoro , hakajyaho systeme ya demokarasi idashingiye kubwoko  kuko idashobora kwizera ko uwaza wundi yakwimika ikindi kintu kidashingiye kubwoko bwe.

Iyi gatebe gatoki igomba kurangira . Inzika zikaganirwa , abantu bakagirwa inama .

Natwe nk’ abanyarwanda dukwiye amahoro, natwe yatubera  nkuko abera ibihugu byose byayaruhiye .

Dukwiye ubwisanzure mubitekerezo. Dukwiye igihugu cy’ inzego tuzizerera ubunyamwuga.

Dukwiye igisirikari kiturinda.Dukwiye polisi idutabara . Dukwiye inzego z’ umutekano zitaduhungabanya , zitadutoteza, zitaturasa zabanje kutwambika amapingu,zitadufungira muri safe houses ngo zidukorere iyica rubozo zidushyira imbunda mukanwa ,zidukura amenyo , zidushyiraho amashanyarazi cyangwa sidukura inzara z’ amano !

Dukwiye igihugu kidapolitiza serivisi zihabwa abaturage. Dukwiye igihugu kiturengera aho kuduhigira iyo duhungira ubunyamaswa bw’abayobozi bacyo !

Ubwo nibwo buyobozi !

Ntawe utarabutugezaho uzongera kutubeshya ngo injiji ziba mu bize ngo tubyemere kuko ari nta bujiji buruta politike y’amoko n’ inzika, na politike ihaka ibisahiranda n’ inkomamashyi!Politike iterekera ikinyoma,  igafunga abanyakuri bose !

 

Christine Muhirwa

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/2018-09-13-22-05-40-1538826091.png?fit=225%2C225&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/2018-09-13-22-05-40-1538826091.png?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareDEMOCRACY & FREEDOMSOPINION Aho guhera 1959 nkuko dusanzwe tubikora igihe cyose tuvuze ku ntandaro y’ amakimbirane ashingiye kubutegetsi  reka duhere hahandi dutinya  kuva  byagirwa icyaha kuvuga ubwoko . Iyo umuntu agiye kuvuga ubwoko mu Rwanda  agwa mukantu  kuburyo n'abanyamahanga  bafatiyeho bakaduhimba 'Hondas and Toyotas' . Amoko yavuye ku ndangamuntu ariko ntaho yagiye,...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE