Inyito zitesha agaciro abafite ubumuga zasimbujwe amagambo mashya
Nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga (NCPD), Ndayisaba Emmanuel, inyito ziboneye ku bafite ubumuga zibafasha gutera imbere kuko zihindura ubuzima n’imyumvire.
Inyito cyangwa amazina yahamagarwaga abafite ubumuga agomba gucika burundu harimo: uwamugaye, ubana n’ubumuga ugendana n’ubumuga bene uyu muntu aba agomba kwitwa”Umuntu ufite ubumuga”.
Amazina nk’Ikirema, Ikimuga, Karema, Kajorite, Igicumba, Gicumba, Kaguru, Utera isekuru, Jekaguru, Muguruwakenya,Terigeri, Kagurumoja, Kaboko, Mukonomoja na Rukuruzi, aya nayo agomba gucikaburundu. Inyito ikwiye kuwayitirirwaga ni “umuntu ufite ubumuga bw’ingingo”.
Amazina nka Ruhuma, Impumyi, Maso, Gashaza Miryezi nayo abafite ubumuga bifuza ko yacika kuko ufite ikibazo gituma bamwita ayo mazina abafite ubumuga bemeje ko bajya bamwita “Ufite ubumuga bwo kutabona”.
Inyito, Igipfamatwi, Ikiragi, Nyamuragi, Ibubu, Ikiduma ,Igihuri, Bihurihuri aya nayo yacitse abafite iki kibazo bitwa, “Umuntu ufite ubumuga bwo kutumva cyangwa kutavuga.”
Inyito nka Zezenge, Igicucu, Igihoni, Ikijibwe, Ikirimarima, Ikiburaburyo, Ikiburabwenge, Indindagire, Ikigoryi, Igihwene, Ikimara, Icyontazi, Inka n’Inkaputu, izi nazo zaciwe, inyito iboneye ni “Umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe”.
Abafite inyonjo bitwaga inyito nka Kanyonjo, Gatosho, cyangwa Gatuza nayo ntiyemewe iryemewe ni “Umuntu ufite ubumuga bw’inyonjo”.
Inyito nka Nyamweru, Umwera, Ibishwamweru, Umuzungu wapfubye na Nyamwema nazo zacitse. Inyito iboneye ni “Umuntu ufite ubumuga bw’uruhu rwera”.
Inyito nka Gasongo, Igikuri, Gikuri, Nzovu, Zakayo, Gasyukuri, Kilogarama nayo bifuza ko zacika, abafite icyo kibazo bazjya babita “umuntu ufite ubugufi budasanzwe’.
Umwe mu bafite ubumuga wavuganye n’iki kinyamakuru, Murekatete Chantal ufite ubumuga bw’ingingo, avuga ko ababazwa cyane n’abamwita gicumba.
Ati: “iyo umuntu akwise izina agendeye ku bumuga ufite wumva ubabaye, rimwe na rimwe ukaba watinya no kuva mu rugo kubera ayo mazina.”
Asaba abantu basanzwe badafite ubumuga kwita ku nyito zidasebya abafite ubumuga kuko aribwo buryo bwiza bwo kubavana mu bwigunge no kubateza imbere.
Inyito ziboneye z’abafite ubumuga zikaba zashyizwe ahagaragara n’Inama y’Igihugu yabo (NCPD) ku wa 18 Gicurasi 2014.