Intore za Kagame muri Ottawa (Canada) zatekinitse umuganda wo kwigisha abazungu isuku!
Nyuma yaza gahunda zo kureshya abanyarwanda zirimo: Ngwino urebe, umushyikirano, ibihembo bififitse bya Kagame , imibare n’amaraporo bififitse byo kujijisha amahanga…,ubu noneho ikigezweho ni ugufasha abazungu! Kagame Paul yafashije umwana wo mu gihugu cya Irland amamiliyoni yo kugurirwa akamashini k’insimburangingo z’uwo mwana,ibiri amambu Kagame akaba adasiba gusabiriza imfashanyo muri icyo gihugu! Intore zo muri Canada ziganye shebuja zijya gutekinika gahunda yo gukora umuganda wo kwigisha abazungu isuku!! Ibi byose birerekana ko politiki na gahunda za Kagame zicuramye!!
Ninde wakwigisha undi isuku ari abatuye Kigali n’abatuye Ottawa? Ari igihugu cya Irland n’u Rwanda n’ikihe giha ikindi imfashanyo? Ese Kagame Paul n’intore ze bazajya no kwigisha abazungu uko bazajya baniga abanyepolitiki bo muri ibyo bihugu batavuga rumwe n’abategetsi babo nk’uko bimeze mu Rwanda? Ese iyi tekiniki y’ibinyoma no gutekinika niyo izatuma Kagame n’ubutegetsi bwe bikundwa n’abanyarwanda?
Inkomamashyi za FPR Ottawa muri Canada zikomeje ingando zo kozwa ubwonko hagamijwe kuzikangurira gukomeza kwigisha amacakubiri mu bana b’u Rwanda binyujijwe muri gahunda ya “ndi umunyarwanda”. Izo ntore z’abicanyi ba FPR ziri gutoza Urubyuruko rwiganjemo ubwoko bw’abatutsi gusa kwitandukanya n’abahutu. Izo ntore za FPR muri Canada ziri kwiruka mu mazu y’abanyarwanda batuye muri icyo gihugu zibashishikariza kwitabira igikorwa cy’umuganda ariko mu byukuri ikihishe inyuma ari ukujyana abo banyarwanda muri gahunda ya “Ndi umunyarwanda”. Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 30 werurwe 2014, izo ntore ziri kwamamaza muri Ottawa ko ziri gutegura ingando irimo n’umuganda muri uwo mujyi kandi izo ntore zigatsindagira ko icyo gikorwa kigamije gahunda nziza.
Izo ntore zikomeje guhakirizwa Ku bazungu zibakwizamo ibinyoma by’umuganda muri Capital City ya Canada, izo ntore ngo zikaba ziri gushimashima abazungu zibabwira ko ngo zibazaniye umuganda wo kubaka Canada! Izo ngufu intore zigiye gukoresha zubaka Canada zabanje zikubaka Kigali n’u Rwanda bigasa na Canada? Izo ntore ngo zigiye kuzakora umuganda wo gusukura umujyi wa Ottawa kuwa gatandatu w’iki cyumweru mu duce tw’uwo mujyi twa Saint Patrick Avenue, King Edouard noneho ngo zikarangiriza muri Vanier.
Harahagazwe! Kubona aho intore za Kagame zigisha aanyacanada isuku mu gihe ruhurura z’I Kigali zirirwa zikwiza umunuko kose muri Kigali! “Ngo umwera uturutse i bukuru bucya wakwiriye hose”! Izi ntore zirimo zikurikiza urugero rw’umutware wazo Paul Kagame wafashije umwana wavukanye ubumuga muri Irland amafaranga ahwanye na miliyoni mirongo 47 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe abanyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda bari kwicwa n’inzara! Gusa icyo twe CLUB RDI-Rwanda Rwiza Ottawa twababwira ni uko amacakubiri bari kuzana muri Canada ntacyo ashobora kugira icyo ageraho kuko intore zifite isura mbi Ku isi yose,Kuza koza imihanda ya Canada ntacyo bizatanga!
Club RDI Ottawa iraburira urubyiruko ruba muri Canada kutazanjya guhakwa, kandi ubukoroni bwaraciwe mu Rwanda bukaba bwaragaruwe na FPR ikaba itangiye no kubukwiza mu mahanaga. Hano muri Canada hari abakozi bashinzwe iyi mirimo y’isuku igiye kugirwa propaganda y’abicanyi ba Kagame, ikihishe inyuma yiki gikorwa ntakindi uretse ubugome, inda nini n’amacakubiri.
Dukomeze twamaganire kure ibisahiranda by’intore za FPR kandi bimenye ko “Agatinze kazaza ari amenyo ya ruguru” amaherezo izi ntore zizabazwa ibikorwa bibi zikomeje gukorera abanyarwanda zigashaka kubihishira mu mahanga zitwaje umuganda washyizweho na MRND!
Bayavuge Latifah
Perezida wa Club RDI-Rwanda Rwiza Ottawa
Email: clubottawa.rdi@gmail.com
Website: www.rdirwandarwiza.com
Munafika mbari wallah.
Niko se Bayavuge we nihe gukora umuganda bihuriye n’urugomo?