Intashyo y’ ingabo za FLN
Mugitondo cyo kuri uyu wagatandatu (25/08/2018) naganiriye na bamwe mungabo za FLN.
Aba basore bahisemo gufata umuheto kugirango umunyarwanda asubizwe ubwisanzure yambuwe n’ ingoma y’ igitugu najye nifuje kubagezaho bimwe mubitekerezo byabo kuko byankoze kumutima . Ntangazwa cyane n’ubwitonzi, nubushishozi bwabo kumyaka bafite .
Natangiye mbagezaho intashyo inyenyeri yabonye z’ ababyeyi babo bagiye kubasengera mu giterane cy’amasengesho giherutse kubera i Kibeho n’ izabakomeje kutwandikira badusaba kubatashya .
Kubera ukuntu itangaza makuru mu Rwanda (rigengwa n’ inkoni y’ icyuma ya leta ya FPR) ritabatubwira cyangwa ryabavuga rikabikora ribaharabika , nari mbafitiye ibibazo bitari bike . Twagiranye ikiganiro kirekire kuburyo byangora gusubiramo ibyo twavuganye byose ariko ndagirango mbagezeho bimwe mubitekerezo byabo .
“Ntabwo twateye u Rwanda , twaratashye. Twaje gutabara . Urwanda ni umubyeyi wacu kandi afite ikibazo tutari gukomeza kwirengagiza !”
“ Burya mubuzima , guhemuka kwambere kubaho ni ukwihemukira , ukabaho mubuzima bwo guseka ubabaye kandi abavandimwe bacu niko babayeho nawe urabizi, aho kuba imb*a rero waba umugabo.”
“Abaturage ntabwo badutinya .Erega abaturage ni twebwe. Ni ba mama bacu ba data ba dada bacu. Ni bakuru bacu. Ni bashiki bacu. Baratuzi nkuko natwe tubazi . ntabwo badutinya kuko tutabahemukira .Ubahemukira baramuzi.”
“Guhumuriza abanyarwanda ni ngombwa. Nimuhumure ntabwo tuzasubira inyuma . Nicyo njye nababwira, turiteguye igihe twahawe uruhusa muzatubona .”
“ Akarengane kagomba guhagarara. Ntabwo twari gufata umuheto akarengane kadahari. Twe turi abanyamahoro, ushaka intambara ni ufunga abamusaba kuganira.”
Ikintu cyakoze kumutima cyane umwe muribo yambwiye mubwiye ukuntu prezida Kagame yabagereranyije nkudukoko :
“ Imana iha agaciro buri kiremwa cyayo. Izi buri gashishi mu izina ryako.”
Ntabwo wavugana n’ingabo za FLN ngo ntugarure ikizere . Ngo ntiwumve ufite abavandimwe , ngo ureke kwifata bupfubyi .Ni byo koko ko U Rwanda rutari wa mupfakazi utarabyaye agahungu.
Ndashimira mbikuye kumutima ingabo za FLN.
Christine Muhirwa.