Amakuru aturutse mu baturage baturiye umupaka wa Congo, aremeza ko imirwano yazindutse ica ibintu hagati ya M23/RDF n’ingabo za Congo, FARDC. Nyuma y’uko ejo tariki ya 27 ukwakira 2013, FARDC yigaruriye uduce twinshi, nka Kibumba, Kiwanja, rutshuru Centre, ikigo cya Rumangabo, muri iki gitondo, bamaze kwigarurira ka gasozi kitwa Hehu, kari gasigayeho abasirikari bake ba M23/RDF.

INTAMBARA IKOMEJE GUCA IBINTU K'UMUPAKA W'U RWANDA NA CONGO. dans Umutekano 198243_206970795995143_7049945_n

FARDC ikoresha ibifaru n’ibibunda bya rutura mu guhashya M23/RDF

Ako gasozi ka Hehu, ubu kageze mu maboko ya FARDC, ni agasozi karekare cyane, ku buryo iyo ugafite uba ushobora kurasa kure cyane, kubera uba ureba iyindi misozi hasi cyane. Gutakaza aka gasozi ka Hehu ni kimwe mu bintu bihangayikishishe RDF, kuko ako gasozi gasa n’akari hejuru y’u Rwanda. Ni ukuvuga ko ariho u Rwanda rwari rurindiye umutekano warwo. Abasikari barokotse mu mirwano yabereye Hehu bahungiye mu ishyamba ry’ikirunga cya Mikeno, aho bari kugennda bambuka gahoro gahoro basubira mu Rwanda.

 

Mu tundi turere tuberamo imirwano, ingabo za FARDC ziri kugenda zisatira ingabo z’u Rwanda zari zikambitse i Rubare, ubu zikaba zahungiye ahitwa Ntamugenga, Kako na Kalengera.

Hagati aho abantu benshi bakomeje guhunga imirwano, ibigo nderabuzima bya Bugeshi, Rubavu, Kabatwa na Nyabihu bakomeje kwakira inkomere nyinshi z’abasirikari n’abasivile bakomeretse. Ubu twandika iyi nkuru, ku kigo nderabuzima cya Kabatwa bamaze kwakira umwana w’umukobwa warashwe mu gituza witwa Vestine ufite imyaka 15, akaba yoherejwe ku bitaro bya Gisenyi, kubera ko Kabatwa nta bushobozi ifite bwo kuramira uwo mwana.

Amakuru muri rusange ni ay’icyunamo gusa ndetse yerekana ko umwe mu basirikari ba RDF bari ku mupaka wa Kabuhanga, yavuze ko uko abona iby’iyi ntambara bigoye. Yavuze ko:  » urugero atanga ari uko kucyumweru nimugoroba homotse abasirikari babo ijana, ati barashwe tureba ntihagira n’umwe urokoka. Ejo ku cyumweru, na none ingabo za DRC zifitanije nimitwe myinshi ya LONI ziriwe Zishwiragiza M23, natwe turasayo n’ibifaru, ubundi s’ukutumishaho amasasu, duhita duhunga ».

Uyu musirikari kandi yatubwiye ko ubu hari gukoreshwa inama z’umutekano mu mirenge yose yegereye umupaka, inama zikaba ziri kuyoborwa n’abajenerali bakuru b’u rwanda.

Amakuru aturutse kandi mu baturage batuye ahitwa Mutovu na Nsherima, avuga ko bari guhunga ku bwinshi, kubera ko hagabwe igitero n’abantu bitwaje intwaro, ariko bataramenyekana neza. Turacyakurikirana iby’iyi ntambara iteye abaturage impungenge z’uko ishobora kwinjira mu Rwanda.

Ikaze