Akiwacu Colombe wegukanye ikampa rya nyampinga w’u Rwanda asimbuye Mutesi Aurore watowe muri 2012(Ifoto/ Mbanda J)

 

Mu mpera z’icyumweru, i Kigali habereye ibirori byo gutora Nyampinga w’ u Rwanda wa 2014 (Miss Rwanda 2014) iki gikorwa kikaba cyarabereye kuri Sitade Amahoro i Remera, ariko kibamo ibintu byanenzwe n’abitabiriye icyo gitaramo.

Mu kiganiro Higiro Jean Pierre bita Papa Miss yagiranye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe yavuze ko ibyabereye mu gitaramo cyo guhitamo Nyampinga w’u Rwanda ari agahomamunwa kubera akavuyo karimo.


Bamwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya nyampinga w’u Rwanda (Ifoto/Mbanda J)

Higiro uzwiho kuba yaratangije amarushanwa ya ba nyampinga mu mashuri makuru na za Kaminuza ari yo mpamvu bamwita Papa Miss yagize ati “njyewe numiwe rwose ibi byo ntibisanzwe byuzuyemo akajagari kuko wabonaga ko bakoraga ibyo batazi muri make ntabwo byari biteguye neza”.

Umunyamakuru w’ikinyamakuru Izuba Rirashe wakurikiranye umuhango wo gutora nyampinga w’u Rwanda yakusanyije ibintu 10 byagenze nabi muri uwo muhango.

1. Kutubahiriza igihe

Byari biteganyijwe ko ibi birori bitangira saa kumi n’imwe (17h00) bitangira ahagana saa mbiri zuzuye (20h00) z’ijoro, ni ubwo umuhesha w’amagambo (MC) yari ageze ku rubyiniro.

2. Kudaha abaterankunga agaciro

Muri iki gikorwa cyo guhitamo nyampinga w’u Rwanda byagaragaye ko abaterankunga batigeze bahabwa agaciro kugeza ubwo bibukije ababishinzwe kubashimira, kandi ari bo bagize uruhare kugira ngo icyo gikorwa kibe.

Higiro yagize ati “nababajwe n’ukuntu batigeze bashimira abaterankunga bakabibuka nyuma y’iminota 87 igikorwa gitangiye nabwo bibukijwe”.

3. Abashyitsi babuze ubakira, ba nyampinga bahinduka nk’indorerezi

Bamwe muri ba nyampinga bagombaga gutanga amakamba babuze imyanya yo kwicaramo ndetse bamwe birangira bivumbuye barataha.

Umuhanzi Masamba n’umukinnyi wa filimi Willy Ndahiro ni bamwe mu barebye ibirori bihagarariye kubera kubura aho bicara kandi bari bafite ubutumire, mu minota nka 15 Masamba yaje kubona agatebe aricara.

Umwe mu bakurikiye ibyo birori yagize ati “kugira ngo nyampinga w’Uburundi abone aho yicara byabaye intambara mu zindi kugeza aho bamuzaniye agatebe ndetse bikorwa n’abatabishinzwe”.


Willy Ndahiro nawe yabuze umwakakira (Ifoto/Kagiraneza.O)

4. Abashinzwe kwakira abashyitsi ntabwo bari babazi

Mu gihe intumwa ya rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Bamporiki Eduard yahageraga yasanze nta mwanya wo kwicaramo bituma Makuza Lauren umuyobozi muri Minisitiri y’Umuco na Siporo amwimukira mu ibanga.


Bamporiki Eduard (uturutse ibumoso) na Makuza amwimukira (Ifoto/Kagiraneza.O)

4. Akavuyo k’abagize akanamankemurampaka

Abari bagize akanama nkemurampaka (jury) byagaragaye ko batari babiziranyeho kubera ukuntu bari bafite akavuyo ndetse no kutamenya ururimi rw’Igifaransa neza ririmwe na rimwe bakica n’ururimi rw’Ikinyarwanda aho umwe yabazaga nyampinga ati “uraho? Urasubiza mu kihe kirimi?”


Abari bagize akanama nkemurampaka (Ifoto/Kagiraneza O)

Nyuma yo kubona ibitaragenze neza muri iki gikorwa umwe mu bakunzi b’imyidagaduro (showbiz) yagize ati “ni gute uhamagara ba nyampinga ntubwire abantu n’Intara baje bahagarariye?

5. Kudaha ijambo uhagarariye Leta

Mu birori byo gusoza umuhango wo gutoranya nyampinga w’u Rwanda wa 2014 nta muyobozi wo ku rwego rw’igihugu wigize avuga ijambo cyangwa agaragare mu batanze ibihembo. Umwe mu babibonye yagize ati”mu by’ukuri wagiraga ngo iki gikorwa si icya Leta kuko nta muyobozi wigeze avuga ijambo kandi igikorwa ari icy’igihugu, ndetse nta n’uwagaragaye atanga ibihembo n’ababitanze baratunguwe bituma bakora amakosa”.

6. Imyanya y’icyubahiro yafashwe nk’isanzwe

Umwe mu bitabiriye ibi birori, ariko utifuje ko izina rye ryatangazwa yagize ati “mu by’ukuri iki gikorwa ntabwo nacyishimiye, njyewe naguze tike y’umwanya w’icyubahiro sinawubona mpitamo gutaha njya gukurikiranira uwo muhango kuri televiziyo.

7. Minisiteri ya Siporo n’Umuco nta faranga yatanze

Kuva amajonjora yatangira kuwa 11 Ukuboza 2013 kugeza iki gikorwa cya nyampinga w’u Rwanda kirangiye nta faranga Minisiteri y’umuco na Siporo yigeze ishyiramo, kuko byagaragaraye ko byakozwe n’abaterankunga ijana ku ijana bakiturwa kudahabwa agaciro.

8. Umunyamakuru Kabengera yarumiwe


Claude Kabengera yaje yabukereye nyuma aza gutungurwa (Ifoto/Kagiraneza O)

Umunyamakuru Claude Kabengera niwe wari usanzwe ari umuhesha w’amagambo (M C) mu bitabiriye ibirori bya nyampinga kuva byatangirira mu Ntara, ku munota wa nyuma birangira bamusimbuje Lion Imanzi mu ibanga. Kabengera we yari yaje azi ko agomba gusoza akazi yatangiye ko gushushya ibirori bya ba nyampinga, ahageze asanga yasimbujwe nta n’uwabimumenyesheje mbere.

Mu kiganiro Claude Kabengera yagiranye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe n’akababaro kenshi yagize ati “kuba Lion ari we wayoboye nta kibazo kirimo pee, kuko ntawutazi ko abizi, ariko byari kuba byiza iyo bamenyesha mbere y’uko nza gukora nkaza nk’umuntu usanzwe cyangwa sinirwe nza muri sitade”.

9. Inkweto ndende zatumwe serivisi iba mbi

Abashinzwe kwakira abantu (protocol) igihe cyarageze bareka akazi kabo kubera ko inkweto zababangamiraga kubera uburebure bwazo.

10. Nyampinga w’u Rwanda Akiwacu Colombe yahawe imodoka itari iteganyijwe


Ubwoko bw’ikomodoka ya Hyundai nyampinga yagombaga guhabwa (Ifoto/Internet)

Ubwo hatangizwaga iki gikorwa ku mugaragaro abari bateguye ikiganiro n’abanyamakuru barimo East African Promoters (EAP), Inspiration Back up na Minisiteri ya Siporo n’Umuco bavuze ko uzaba nyampinga w’u Rwanda wa 2014 azahabwa imodoka yo mu bwoko bwa Hyundai x11 none yahawe Nissan Actima Extra.

Ngiyo imodoka ya Nissan Actima Extra Colombe yahawe (Ifoto/Kagiraneza O)

Akiwacu Colombe w’imyaka 20 y’amavuko niwe wabaye nyampinga w’u Rwanda  ku gatandatu tariki ya 22 Gashyantare 2014 nawe akaba yaratunguranye kuko ntawamukekeraga nyuma yo kuvuga nabi Igifaransa. Umutoniwase Marlene yabaye igisonga cya 2, Akineza Carmen aba igisonga cya mbere.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/02/missrwanda1colombe2014_l643_h643.jpg?fit=640%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/02/missrwanda1colombe2014_l643_h643.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareDEMOCRACY & FREEDOMSAkiwacu Colombe wegukanye ikampa rya nyampinga w’u Rwanda asimbuye Mutesi Aurore watowe muri 2012(Ifoto/ Mbanda J)   Mu mpera z'icyumweru, i Kigali habereye ibirori byo gutora Nyampinga w’ u Rwanda wa 2014 (Miss Rwanda 2014) iki gikorwa kikaba cyarabereye kuri Sitade Amahoro i Remera, ariko kibamo ibintu byanenzwe n’abitabiriye icyo gitaramo. Mu kiganiro Higiro Jean Pierre bita Papa...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE