Impinduka mu butegetsi : Uwahoze arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda yagizwe umuyobozi
Mu nama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 28 Werurwe 2004 yagize Impuguke mu mategeko Me Uwizeyimana Evode Umuyobozi wungirije wa Komisiyo yo kuvugurura amategeko.
Me Evode Uwizeyimana wahoze arwanya ubutegetsi bw’ u Rwanda noneho yagizwe umuyobozi wungirije muri komisiyo yo kuvugurura amategeko
Uyu mugabo yamenyekanye cyane ku maradiyo mpuzamahanga nka BBC n’Ijwi rya Amerika anenga cyane amwe mu mategeko n’ibyemezo byafatwaga na Leta y’u Rwanda mu gukemura ibibazo bitandukanye,Ubu noneho yagizwe umuyobozi wungirije muri Komisiyo yo kuvugurura amategeko.
Nyuma yo gutahuka, ku itariki ya 23 Gashyantare 2014 uyu mugabo yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru abasobanurira ko agarutse mu gihugu cye gutanga umusanzu mu kucyubaka.
Yavuze ko yari afite amasezerano na Ministeri y’Ubutabera y’u Rwanda y’ubugishwanama (consultancy) mu by’amategeko.
Itangazamakuru ntiryamenye neza igihe yagarukiye mu gihugu, yavuye mu Rwanda mu 2007 yongera kuhaboneka mu Bugesera mu ntangiriro z’uyu mwaka atanga ikiganiro ku u mategeko agenga uburenganzira bw’ikiremwa muntu.
Kuva icyo gihe, uyu mugabo wanengaga cyane politi za Leta y’u Rwanda mu by’amategeko, byatangiye kunugwanugwa ko yaba ashobora no kugirwa Ministre w’Ubutabera.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru abajijwe ikimugaruye mu Rwanda nyuma y’igihe kinini yumvikana anenga zimwe muri gahunda za Leta, yagize ati “kuza gutanga umusanzu w’ubwenge mfite nkafatanya n’abandi kubaka igihugu cyacu, ikindi ni uko numvaga nkumbuye n’igihugu cyanjye.”
Ageze mu Rwanda yatangaje ko amashyaka atavuga rumwe na Leta akorera mu mahanga ameze nka “Boutique” ziri hafi guhomba zigasenyuka burundu kuko nta kerekezo kizima agira, ngo ahubwo ashingira ku marangamutima.
Mu bandi bubikiwe imbehe n’iyi nama y’abaminisitiri harimo Rica Rwigamba wari umuyobozi wungurije w’Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere RDB yasimbuwe na Amb. Karitanyi Yamina wari ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya.
Muri Ministeri y’Ububanyi n’amahanga Amb KAMBANDA Jeanine yasimbuye Madamu Mary Baine ku mwanya w’Umunyamabanga uhoraho.
Pierre Celestin Bumbakare wari umaze igihe kinini mu kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahooro nka Komiseri ushinzwe imisoro y’imbere mu gihugu yashyizwe muri Ministeri y’Ubutabera nk’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iby’amategeko.
Mu kigo yakoragamo cy’Imisoro Bizimana Ruganintwali Pascal we Komiseri Mukuru wungirije akaba na Komiseri ushinzwe imirimo rusange.
Alphonse Munyankindi – Imirasire.com