Imirwano M23 vs FARDC. Ibisasu biguye mu Rwanda
Ku masaha ya saa sita n’iminota micye z’uyu wa gatanu ibisasu bibiri biturutse mu mirwano iri kubera hakurya muri Congo Kinshasa byaguye mu mudugudu wa Kageyo Akagari ka Rusura mu murenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu. Aya makuru yaje no kwemezwa n’ingabo z’u Rwanda.
Kimwe muri ibi bisasu cyakomerekeje umuturage umwe w’umunyecongokazi (Catherine Gahombo w’imyaka 58) wahunganga akaba yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Bugeshi kuvurwa.
Imirwano yavuye mu mujyi wa Kibumba iri kumvikanira mu nkengero z’ikirunga cya Nyiragongo nk’uko umunyamakuru w’Umuseke uri mu murenge wa Busasamana ku mupaka na Congo abitangaza.
Abaturage benshi ba Congo bamaze guhungira mu Rwanda ariko bakajya mu ngo zitandukanye aho bavuga ko bizeye ko imirwano nihosha basubira hakurya iwabo.
Kubera urusaku rw’amasasu abaturage mu mirenge ya Bugeshi na Busasamana mu Rwanda babaye nk’abahagaritse imirimo kugeza ubu.
I Kibumba mu birindiro bya M23 haramutse imirwano kuva mu rukerera rwa none hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za leta FARDC, kugeza ubu impnzi zabazwe zageze mu Rwanda ni 1089.
Imirwano irumvikana muri iki gitondo
Imirwano yatangiye ahagana saa kumi za mugitondo kuri uyu wa gatanu. Kugeza saa mbili za mugitondo imbunda ziremereye zari zicyumvikana mu gace ka Kibumba.
Imirwano yaba iri kubera hagati mu mujyi muto wa Kibumba, ariko kuvugana n’impande zombi biragoye ko byashobotse kubera imirwano.
Umunyamakuru w’Umuseke i Rubavu aravuga ko abaturage bo mu mirenge ya Bugeshi, Rubavu, Rusura na Busasamana mu Rwanda mu gitondo bakanzwe cyane n’imirwano bari kumva hakurya.
Mvano Etienne Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugeshi yabwiye Umuseke ko impunzi batarabara neza zamaze kwambuka zihungira mu murenge ayobora.
Mvano avuga ko n’ubwo abaturage bari kumva amasasu menshi hakurya ariko batuje kandi bari mu mirimo yabo uko bisanzwe.
Ingabo z’u Rwanda ngo zirinze inkiko z’u Rwanda na Congo nk’uko Mvano Etienne abyemeza kandi bari kuvugana kenshi bababwira ngo barabasaba guhumuriza abaturage mu duce twegereye umupaka wa Congo mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Rwanda.
Impunzi zigera ku 1089 zimaze kwinjira mu Rwanda muri iki gitondo zihunga imirwano iri hakurya.
Zimwe mu mpunzi zaje mu Rwanda
Ku gicamunsi cy’uyu wa gatanu Meya w’Akarere ka Rubavu Sheikh Bahame Hassan yasuye izi mpunzi ku nkambi arazihumuriza, azisaba gutuza zikabanza zikareba uko imirwano igenda.
Bahame yazibwiye ko u Rwanda rwita cyane ku kiremwa muntu, bityo ko ruzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo babone ubufasha bushoboka mu gihe batarasubira mungo zabo.
Abizeza ko Akarere kagiye kubakorera ubuvugizi muri Minisiteri ishinzwe impunzi no guhangana n’ibiza (MIDMAR) n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe gucura impunzi (UNHCR) bakabona ibikoresho by’ibanze.
Bahame kandi yasabye izi mpunzi kugira ikinyabupfura, bakaguma hamwe kugira ngo bafashirizwe hamwe, anazizeza ko ko nta kibazo cy’umutekano zizagirira mu Rwanda kuko rurinzwe neza.
Umwe muri izi mpunzi wakomerekejwe n’isasu ubu arimo kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Busasamana.
Iyi mirwano yubuye nyuma y’uko kuwa mbere w ‘iki cyumweru impande zombi zananiranywe ku mvika mu mishyikirano zarimo mu mujyi wa Kampala.
Ingabo za leta FARDC bivugwa ko zizeye cyane ubufasha bw’ingabo zidasanzwe z’Umuryango w’Abibumbye zazanywe muri Congo no guhashya imitwe yitwara gisirikare muri Congo ‘brigade d’intervention’.
aha ni ahitwa mu kibaya aho imirwano yaberaga umwotsi mubona nigisasu cyaguye mu muha nda wa kaburimbo ugana mu mugi wa Goma
SOURCE: umuseke