Ikinyamakuru TheChronicles cyaba kiri mu marembera?
Website y’ ikinyamakuru TheChronicles imaze iminsi itakigaragara kumurongo wa internet.
Ibi bikaba bije nyuma y’ uko abasomyi b’ iki kinyamakuru binubiye inkuru zagiye zitangazwa bazinenga kuba zari zitandukanye n’ izo bari baramenyereye zandikanwaga ubunyamwuga bw’ inzobere Dr. Christopher Kayumba.
Amakuba y’ iki kinyamakuru cyahize ibikorera mugihugu mu gutangaza inkuru zitabogamiye kuri leta, yatangiye ubwo Dr. Christopher Kayumba wagishinze afungwa azira amagambo yavuze n’ ayo yanditse kurubuga rwa Twitter mbere y’ uko polisi imwambika amapingu ubwo yari ategereje indege yagombaga kumujyana I Nairobi muri gahunda z’akazi.
Icyo gihe Dr. Christopher Kayumba yatwawe aregwa imyitwarire idahwitse biturutse ku ugusindira muruhame.
Kwandika ko mu Rwanda ibibazo byose bikemurwa kumbaraga n’ imbunda ni imwe zikomeye Dr. Christopher Kayumba yahawe igihano gikomeye cyo gufungwa umwaka.
Ikinyamakuru cye cyakomeje gukora ndetse kinamukorera ubuvugizi nubwo guhura n’ imbogamizi bitabuze, rimwe na rimwe bikaba ngombwa ko abanditsi bacyo birinda gutangaza inkuru batinya ingaruka zituruka kumabwiriza aturutse ibukuru.
Dr. Christopher Kayumba yavuye muri gereza afite ihungabana rigaragara, ageze hanze asubira mu itangaza makuru ariko aza gufata umwanzuro watunguye benshi, wo gutangira urugendo muri politike-rutamuhiriye na gato kuko usibye imijugujugu n’ akato ,we n’ abitabiriye umushinga wa politike we RPD ( Rwandese Platform for Democracy) ubu babarizwa muri gereza.
Birashoboka ko abo Dr. Christopher Kayumba yasigiye iki kinyamakuru aribo bahisemo kuba bagihagaritse kubera impungenge bagaragaje kurubuga rwa Twitter z’ uko cyari munzira yo “gushimutwa” kuva cyasohora inkuru yagaragaje nabi umwanditsi Michela Wrong .
Twizere ko The Chronicles itari munzira yo kuzima burundu. Itangazamakuru mu Rwanda ryaba risubiye inyuma bikomeye, ibinyamakuru byigenga birakenewe. Kabone niyo imyandikire yabyo yaba ikemangwa.
Samuel Kamanzi