Kuri uyu wa gatatu igipolisi cy’u Burundi cyaburijemo ibikorwa byose byo kugerageza kwigaragambya mu bice byari bisanzwe birangwamo uku kwigaragambya.

Aba bapolisi boherejwe ku bwinshi muri ibi bice byo mu mujyi wa Bujumbura kuva mu byumweru hafi bibiri bishize, bakoresheje ibyuka bihumanya amaso no kurasa bakanga mu rwego rwo rwo kwereka abashaka kwisuganya bose ngo bigaragambye ko bahura n’ibibazo.

Kuri ubu nk’uko amakuru aturuka I Burundi akomeza avuga, aba bapolisi urazamuka bakagukurikirana kugeza no mu tuyira duto, mu gihe imihanda mikuru yo yose kuri ubu ari bo bari kuyigenzura na za bariyeri zari zashyizwemo n’abigaragambya zose bakaba bazikuyemo.

Ubu buryo bwakoreshejwe ngo bwagize icyo bugeraho kuko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu nta kwigaragambya kugaragara kwigeze kuboneka nyuma y’ukwezi kurenga hari imyigaragambyo ihoraho y’abaturage batifuza kongera kuyoborwa na perezida Nkurunziza muri manda ya gatatu.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri ariko nk’uko tubikesha Bujanews, humvikanaga amasasu hakaba hari n’imodoka yagabweho igitero igatwikwa n’abantu batamenyekanye umushoferi wayo agashya bikomeye.

Ku rundi ruhande ariko ngo abigaragambya bamagana manda ya gatatu ya perezida Nkurunziza bashobora kwiyongera mu bice by’icyaro nk’ahitwa Ijenda, mu birometero nka 30 uvuye mu murwa mukuru, Bujumbura, ahitwa Mugamba mu majyepfo, Matana mu majyepfo na none, Gisozi hagati mu gihugu ndetse na Kibumbu naho mu gihugu hagati.

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSPOLITICSKuri uyu wa gatatu igipolisi cy’u Burundi cyaburijemo ibikorwa byose byo kugerageza kwigaragambya mu bice byari bisanzwe birangwamo uku kwigaragambya. Aba bapolisi boherejwe ku bwinshi muri ibi bice byo mu mujyi wa Bujumbura kuva mu byumweru hafi bibiri bishize, bakoresheje ibyuka bihumanya amaso no kurasa bakanga mu rwego rwo rwo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE