Ifoto isobanura byinshi
2018 yabaye umwaka mwiza kuri Kagame , CEO w’u Rwanda. Yahaye akazi ko kwamamaza ubucyerarugendo bw’ u Rwanda (VISIT RWANDA) Arsenal ,ikipe y’ umupira w’ amaguru ikunzwe cyane ku isi hose . (Amahanga yarumiwe kubera ikibazo cy’ inzara Nzaramba no kugwingira kwabana bato mu Rwanda, ariko agera aho arabyirengagiza ) .
Yatuzaniye VolksWagen, atubwira ko igiye guteranyiriza amamodoka yayo mu Rwanda ( nubwo ngo uruganda ruzakora ako kazi rukiri mugishushanyo) .
Louise Mushikiwabo, intumwa ye ikomeye aba atsindiye manda y’ imyaka ine yo kuyobora IOF (ibintu byababaje cyane ibihugu bikoresha igifaransa bitasobanukiwe impamvu ubufaransa bwashyigikiye u Rwanda kuri uwo mwanya ).
Kagame yashoboye no kwemeza igihangange mu bucuruzi Alibaba Group kuza kwifatanya n’ u Rwanda muguteza imbere ubucuruzi. Uwaka ushize ntiwari wahiriye Kagame . Habayeho kwiba amatora ( yatsinze kugipimo cya 98%!!!) , haza raporo ya Human Rights Watch yavugirije induru u Rwanda kubera ibikorwa by’ iyica rubozo ndenga kamere …
Uyu mwaka ariko wabereye mwiza Kagame kuburyo yanawusohoyemo filime https://petergreenberg.com/2018/04/26/rwanda-royal-tour/ .
Ibi bikorwa bitangaje bivugira neza Kagame na leta ye iyo mumahanga kuburyo bigora abamurwanya kubona ubatega amatwi iyo banenga amabi ya systeme ye. Abanyamahanga batinyuka kumunenga nabo , nka Anjan Sundaram cyangwa se Judy Rever nabo , bakiirwa nkabahawe amakuru atari yo cyangwa se nkabashaka ibibazo aho bitari.
Ariko tugarutse kuri opposition nyarwanda , yaba isobanukiwe uwo irwanya ?
Kagame ntabwo akiri wa mubandi wambaye imyenda ya gisirikari cy’ Ubugande. Ntabwo akiri wa munyagitugu utari usobanukiwe umwuga wateraga inkunga abari bakuriye imitwe yitwara gisirikari, cyangwa wawundi winjije abana bato mugisirikari ( nka M23).
Ubu yabaye ruharwa mubagizi ba nabi ( gangster) ucuruza amabuye y’ agaciro kurusha Kongo nyirayo! Urwanda rwabaye ihuriro ry’ ubucuruzi nkuko yabyifuzaga. Ni nacyo gifatiye runini ingoma ye.
Kigali yabaye isoko riremera abanyereza amafaranga ,abacuruza amabuye yagaciro yibwe n’imbunda . Hari umutekano ( nubwo ari wawundi ukabije , uhoza abasirikari mumuhanda). Hari internet kubashobora kuyigura . Hari amazi numuriro bitabura , mubice by’ umugi abo “bacuruzi” bahuriramo bakanacumbikamo .
Ba mpatsibihugu ntibayobewe akaga k’abanyarwanda , ndetse bashobora kuba bajya banagakomozaho iyo baganira nawe ariko ntabwo kuvugira abanyarwanda bafite ibibazo aba aricyo kibagenza . Abanyarwanda nibo bagomba kuvugira benewabo no kwivugira . Ibyo bikaba binsubiza kubibazo bimwe : Ese twaba twiteguye guhangana nuwo Kagame koko?
Kagame wabaye umuganwa n’ umurangi wa mpatsibihugu? Twaba dusobanukiwe inyungu ahagarariye na nyirazo? Twaba se tuzi aho nyirizonyungu yiteguye kugeza azirwanira umutekano mukarere uramutse ubangamiwe ?
Noble Marara
https://inyenyerinews.info/democracy-freedoms/ifoto-isobanura-byinshi/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/11/IMG-20181104-WA0001.jpg?fit=960%2C640&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/11/IMG-20181104-WA0001.jpg?resize=140%2C140&ssl=1DEMOCRACY & FREEDOMSOPINIONPOLITICS2018 yabaye umwaka mwiza kuri Kagame , CEO w’u Rwanda. Yahaye akazi ko kwamamaza ubucyerarugendo bw’ u Rwanda (VISIT RWANDA) Arsenal ,ikipe y’ umupira w’ amaguru ikunzwe cyane ku isi hose . (Amahanga yarumiwe kubera ikibazo cy’ inzara Nzaramba no kugwingira kwabana bato mu Rwanda, ariko agera aho arabyirengagiza...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
Iyi foto ni rurangiza pe!