Senateri Dr Karemera Josepf wamuritse iyi raporo imbere y’abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi babarirwa muri 600 (Ifoto/Ububiko)
Abakada batatu ba RPF-Inkotanyi bashinzwe kwiga ku hazaza h’u Rwanda ubwo manda ya kabiri ya Perezida Kagame izaba irangiye, bashyize ahagaragara ibyo bagezeho.
Raporo yabo ivuga ko abarwanashyaka ba RPF-Inkotanyi bifuza ko Perezida Kagame aguma ku butegetsi. Abikorera bo ngo bahuriza ku kuba avuyeho na bo bahita bahagarika ibikorwa byabo.

Aya ni amwe mu magambo Senateri Dr Karemera Joseph yabwiye Perezida Kagame ubwo yamurikaga iyo raporo, mu mwiherero w’abanyamuryango babarirwa muri 600 ba RPF.

Mu mwaka wa 2013, Perezida Kagame yahaye umukoro abakada 3 bakomeye ba RPF, wo kwiga ku kigomba gukorwa ubwo manda ze ebyiri yemererwa n’itegeko nshinga zizaba zirangiye.

Abo bagabo batatu basanzwe ari abasenateri (Dr Karemera Joseph, Tito Rutaremera na Antoine Mugesera), ngo bakusanyije ibitekerezo by’abanyamuryango b’ingeri nyinshi, bakora n’ubushakashatsi.

Dr Karemera wamuritse iyi raporo, yagize ati, “Duhitamo abo tubaza (sampling) twarebye ibice byose by’abanyamuryango harimo urubyiruko, abagore, abikorera, abayobozi bakiri bato, abanyeshuri n’abanyarwanda baba mu mahanga.”

Nk’uko Karemera yakomeje abisobanura, “twibanze ku kuganira amateka y’u Rwanda n’uko twakuramo amasomo ngo dufate ibyemezo bikwiye by’uko bizagenda muri 2017.

By’umwihariko twarebye kuri manda za Perezida wa Repubulika, tureba ku bwoko bwa za guverinoma bushoboka, dukora isesengura ku bibazo u Rwanda ruhura na byo, tureba no hirya no hino. Twasanze na benshi mu bo mwavugaga nta n’umubare ntarengwa wa manda bagira, harimo nk’u Bwongereza, Ubutaliyani n’ibindi…”

Aha Dr Karemera yakomozaga ku byo Perezida Kagame yari amaze kuvuga, aho Kagame yanenze mu buryo buziguye Amerika iherutse kuvuga ko u Rwanda rukeneye inzego zikomeye aho kuba abantu bakomeye, bityo ikaba idashyigikiye ko Kagame yongera kwiyamamaza.

Perezida yabaye nk’usubiza Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri aya magambo, “Ukumva umuntu ngo ntidushaka abantu bakomeye, turashaka inzego zikomeye! Izo nzego se si iz’abantu? Ntushobora kugira inzego zikomeye udafite abantu bakomeye.”

Dr Karemera yavuze ko abanyamuryango ba RPF bifuza ko Perezida Kagame yaguma ku butegetsi bitewe n’aho yakuye u Rwanda n’aho arugejeje, ndetse n’icyizere cy’ahazaza heza bamubonamo.

Dr Karemera avuga ko mbere yo kwemeza ibi, habayeho gusesengura ibibazo byinshi bikeneye Kagame ngo abikemure, nk’ikibazo cy’umutekano w’u Rwanda.

Yagize ati, “Iyo mubona uburyo Umuryango Mpuzamahanga ukingira ikibaba FDLR hari icyo bigomba kutubwira nk’abashinzwe gutegura mu buryo buhamye ahazaza h’iki gihugu.

Hari ibitangazamakuru bipfobya bikanahakana Jenoside, ukareba inkiko zirekura ku bushake abahekuye u Rwanda kugira ngo zikomeze zihe uruvugiro FDLR….”

Nyuma yo gusuzuma ibyo bibazo, abanyamuryango ba RPF ngo baravuze bati, “Ariko se ubundi niba Perezida Kagame yarashoboye kudukura muri biriya bihe (bya Jenoside yakorewe Abatutsi), aho igihugu cyari gisa n’ikitakiriho, kuba Umunyarwanda ari igisebo, ubu tukaba turi igihugu gikomeye, kuki tutakomezanya na we?”

Abanyamuryango b’ingeri nyinshi ba RPF-Inkotanyi ngo banemeza ko iterambere n’ubumwe bw’Abanyarwanda bakesha imiyoborere ya Perezida Kagame ntacyo babinganya.

Senateri Tito Rutaremara, umwe muri batatu bashinzwe kwiga ku gikwiye gukorwa ubwo manda ya kabiri ya Perezida kagame izaba irangiye, n’uburyo gikwiye gukorwamo (Ifoto/Interineti)

Bemeza kandi ko “u Rwanda rufite sosiyete ijegajega (fragile) ikeneye umuyobozi ukomeye, ari we Perezida Kagame, we mizero y’umutekano,” nk’uko Senateri Karemera yakomeje abivuga.

Guhatira abaturage gusinya ko bashaka Kagame

Inteko Ishinga Amategeko imaze kwakira amabaruwa y’Abanyarwanda basaga miliyoni 2 basaba ko Itegeko Nshinga ryavugururwa kugira ngo Perezida Kagame yongere kwiyamamariza kuyobora u Rwanda muri manda ya gatatu.

Perezida Kagame avuga ko ahangayikishijwe n’amakuru amugeraho avuga ko hari Abanyarwanda basinyishwa ku gahato ko bamukeneye.

Yabwiye abanyamuryango bari bateraniye i Rusororo aho uyu mwiherero w’iminsi ibiri watangiye uyu munsi waberaga, ko bidakwiye ko hagira umuntu ushyirwaho igitutu cyo gusinya asaba ko Itegeko Nshinga rivugururwa.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu byo yatumye abayobozi, guhatira abaturage gusinya ko bashaka manda ya gatatu ye, bitarimo, ndetse ko byaba bigayitse niba koko hari ababihatirwa.

Ibi yabivuze ahereye ku byo abona mu itangazamakuru kuri iyi ngingo. “Barabanza bakandika bavuga ko Kagame ashaka manda ya gatatu, bagakomeza bavuga ko 2/5 by’Abanyarwanda bamaze kwandika bavuga ko bamushaka.

Ariko muri ibyo 2/5 bakavuga ko hari abashyirwa ku gahato ngo basinye. N’ejo narabibonye kuri Televiziyo y’Abafaransa, umuntu yababwiraga bamuhishe mu maso, avuga ko na we bamukoreshejeho igitugu kugira ngo asinye. Niba byarabaye nzabigiraho ikibazo, namwe mukwiye kubigiraho ikibazo.”

Kuri iyi ngingo, yo kuba haba hari abahatirwa gusaba ko Ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga ivugururwa, Dr Karemera yabaye nk’uhumuriza Perezida Kagame, amubwira ko abavuga ibyo bakabya, ati “nubwo hari abavuga ko habayemo gutekinika, simpamya ko watekinika kuri urwo rwego”

Kuri Perezida Kagame Abanyarwanda bakwiye kwisanzura mu gutanga ibitekerezo kuri iyi ngingo yo guhindura Itegeko Nshinga cyangwa kutarihindura, ariko buri wese agatekereza mu nyungu rusange z’igihugu aho kwitekerezaho we ubwe gusa, ndetse agatekereza adashyizemo amarangamutima.

 
Senateri Antoine Mugesera (Ifoto/Interineti)
Placide KayitareDEMOCRACY & FREEDOMSPOLITICSWORLDSenateri Dr Karemera Josepf wamuritse iyi raporo imbere y’abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi babarirwa muri 600 (Ifoto/Ububiko) Abakada batatu ba RPF-Inkotanyi bashinzwe kwiga ku hazaza h’u Rwanda ubwo manda ya kabiri ya Perezida Kagame izaba irangiye, bashyize ahagaragara ibyo bagezeho. Raporo yabo ivuga ko abarwanashyaka ba RPF-Inkotanyi bifuza ko Perezida Kagame aguma ku...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE