Abari badukuriye bari bafite inshingano zikomeye igihe twarwanaga urugamba rwo kubohoza U Rwanda bakomeje kudutumaho badusaba kwamagana Generali Kabarebe ukomeje kwibeshyera ikuzo n’ ububasha atigeze muri RPA mu rwego rwo gucyeza umwami we Kagame ngo arebe ko yaba asunika iminsi muri mafia ishingiye ku urwikekwe n’ubwoba biyubakiyeho!

Uwapfuye yarihuse utarabonye igisirikari cya RPA gihinduka igikari Generali muzima asegeramwo! 

https://www.youtube.com/watch?v=5voW3xt2rPs&feature=youtu.be

Generali Kabarebe wigira igikomerezwa imbere y’ abana batazi amateka ya RPA yakoze ikosi y’ ibyumweru bibiri gusa bya Cadet- Jinja.

Muburakari bwinshi umusirikari mukuru mugenzi we twaganiriye yagize ati: “Mbere yo kwitaka biriya bigwi byose yabanje akabwira urwo rubyiruko ibyabereye MATIMBA!! Rwabuze isoni!! Ibyo kwihakana Kato (Gato) bari kumwe byaramunaniye none ashaka kumvikanisha ko bari kure y’aho biciye Rwigema! “

Undi mu basirikari bakuru bari kurugamba twabashije kubaza yagize ati: “ …ninde uyobewe ko uwo Kabarebe n’iyo experience ye ya ntayo ari ntawe wari kumuha abasirikari bo kuyobora! Ko atigeze anakandagira aho avuga! Nyuma y’ uruhare yagize mu urupfu rwa Afande ( Rwigema) ntiyaburabuje nkuzerera Kagera akahava aza kudusanga i Kagezi ( Mirama Hill) ariho yahuriye na shebuja ! Kuba tutavuga si uko tutabazi…Ukajya kumva ukumva ngo nta cyo twinubira cyatera coup.”

Undi twegereye ngo tunononsore aya makuru nawe twari tutizeye ko yagira icyo atubwira bitewe n’urwego rw’ akazi arimwo yadutunguye aduha iyi comment : “ … kuba imbwa siko kuba umusega. Igisirikari “cy’umwuga” cyubakiye ku ugutesha agaciro abagitangiye n’ amaraso bamenekeye iki gihugu, guhindanya amateka (yacu) mwizina ryo gukundwakaza umupfu utegereje umunsi nkatwe twese…Igihugu cy’ abantu nk’ aba bambikanye ranks nk’inzobere muri backstabbing and psychological abuse… twari duhari twarabyiboneye…Icyo nakubwira ni uko duhari, kandi nubwo ari nkaho twese twafashwe matekwa n’ ibi binyoma …atariko bizahora. “

Abasirikari babaye muri RPA bakomeje kwibaza nimba ari ntakuntu Kabarebe wahagurukiye gukiza Kagame urupfu rwa Bayingana na Bunyenyezi yaharanira gukomeza kuba Generali we atagombye kumukorera iyi propaganda y’ubushinyaguzi we n’ abambari ba shebuja bihaye.

Ntawe uhakana ko igihugu cyafashwe ari Kagame ukuriye urugamba ariko nimba muri abagabo mujye muvuga n’ uko yaje kurukurira mutihishira n’ ibisambo! Afande Bunyenyezi ntiyirashe. Yarishwe. Kandi uwamwishe na Generali Kabarebe uwo Babiziranyeho. Rubyiruko muramenye.

Rwigema OYE!

Noble Marara