Muvandimwe Gasana Didas, mfashe umwanzuro wo kukwandikira ngira ngo nkugezeho iyi nkunga y’ ibitekerezo ku urugendo rwa politike  watubwiye ko wifuza gusoreza mu Urugwiro kumwanya w’ umukuru w’ igihugu tariki 23 Gashyantare 2022.

Ndasaba ko wanyihanganira nkakubwiza ukuri mbona ushobora kuba utarabwirwa n’ abashimye icyemezo wafashe bifuza impinduka iyo yaba yose yakura kubutegetsi uwo benshi babona nk’ ihurizo ry’ amananiza ababuza amayira mu rubuga rwa politike I Rwanda.
Muvandimwe, nta demokarasi ishoboka mugihugu kiyobowe n’ umusirikari wakibohoje kubw’ intambara y’amasasu kuko aba afite kurwana no gutsinda iy’ amagambo iyikurikira kugirango yemeze intsinzi ye. Ndumva nawe ubona ko iyo ntambara y’ amagambo ari ntaho iragera.
Nta politike igendera ku mahame nyaburayi ya “left” na “right” ishoboka mu Rwanda rw’ abanyarwanda bataremeranya kumateka yabo, bataricara ngo baganire mu ubwubahane. Muvandimwe Gasana Didas rero,  nyemerera ngusabe kugenda gahoro no gushishoza ukabanza kwishushanyiriza  inzira zishoboka zageza u Rwanda kuri demokarasi twese twifuza kugirango utazagwa mumakorosi yazo, cyangwa ngo ugire ibyapa urengaho utibagiwe n’ imitego  byatuma uhura n’ ibibazo bimwe nk’ iby’ abakubanjirije mu kurubuga rwa politike ya nyuma ya 1994.

Impinduka izira igihe. Nkuko wabivuze ni nk’ umubyeyi witegura kwibaruka; nubwo kandi ituruka mubaturage, ntuyobewe ko iteganywa n’ injijuke mbarwa zigabana inshingano , ibikorwa n’ uburyo ibageraho.
Mbona impinduka y’ amahoro igomba guhera muri forum ihuza amashyaka ya politike mu Rwanda. Hariya niho revolution y’ amahoro igomba guhera. Niho ijwi n’ ubumenyi byawe bikenewe  cyane bwana muvandimwe Gasana Didas. Tuhakeneye umuntu uvugira abo mu ntara  ya gatandatu ya diaspora tubarizwamo yatewe umugongo ikagirwa iy’ ibicibwa.
U Rwanda rukeneye impinduka y’ amahoro kandi ntabwo yaboneka bitanyuze mu umuyoboro wa ” legitimacy”; ahandi hose yanyura inzego z’ umutekano ziteguye kuyirwanya. Ibi ndabiguhamiriza nk’ umuntu uzi imikorere yazo, wazibayemo kandi uganira n’ abazigize.


Sinasoza iyi nyandiko ntakwifurije  ishya n’ ihirwe mu urugendo watangiye. Kwitangira igihugu n’ abavandimwe ni ubutwari bukomeye lmana yahaye bacye.


Mbaye ngushimiye.


Noble Marara