Maina Kiai, umaze icyumweru mu Rwanda atumwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rirengera ikiremwa muntu, kuri uyu wa mbere tariki 27 Mutarama yatangarije abanyamakuru ko yasanze mu Rwanda hari amahame menshi y’uburenganzira bwa muntu atubahizwa uko bikwiye cyane cyane mu kugaragaza ibitekerezo, kwishyira hamwe no gukora inama cyangwa kwigaragambya mu ituze.

Maina Kiai mu kiganiro n'abanyamakuru.

Maina Kiai mu kiganiro n’abanyamakuru uyu munsi

Maina Kiai yatangiye urugendo rwe mu Rwanda tariki 20 Mutarama, muri iyi minsi yose yaganiriye n’inzego zitandukanye z’abantu n’abayobozi, agamije kureba niba abaturage bahabwa uburenganzira bwo guhura, gukora inama cyangwa kwishyira hamwe mu bwisanzure nka bimwe mu bigaragaza Demokarasi ihamye.

Mbere yo gutaha yakoranye ikiganiro n’abanyamakuru avuga mu magambo macye bimwe mu bizaba bikubiye muri raporo ndende azageza ku muryango w’Abibumbye.

Uko yasanze uburenganzira bwo kwigaragambye no gukora inama mu ituze:

Maina Kiai, yavuze ko yanyuzwe n’uko itegeko nshinga ry’u Rwanda ryemera ko abantu bashobora kugenda (kwigaragambya) ku mihanda cyangwa ku karubanda, ndetse no gukora inama mu ituze ariko ikibazo ari ukubishyira mu bikorwa.

Aha yavuze ko usanga iyo ari ibintu byateguwe bijyanye na gahunda za Leta,  guverinoma ibishyigikira ndetse rimwe na rimwe igatanga ubufasha mu mitegurire yabyo ariko byaba ari abantu batavuga rumwe na Leta bagasabwa kubanza kwaka uruhushya n’andi mananiza menshi.

Uyu munya Kenya Maina asaba Leta y’u Rwanda gukuraho amananiza yose abantu bakajya bigaragambya cyangwa bakora inama mu ituze igihe cyose bashakiye.

Uko yasanze uburenganzira bwo kwishyira hamwe:

Kuri iyi ngingo naho, Maina Kiai yashimye ko hari amategeko yemera kwishyira hamwe mu mashyirahamwe cyangwa gushinga amashyaka ariko ngo ikibazo n’uko usanga abagiye gushinga amashyirahamwe, imiryango itandukanye cyangwa amashyaka bashyirwaho amananiza ndetse ngo rimwe na rimwe Leta ikaninjira mu mikorere yabyo kandi bitari ngombwa.

Aha yanenze cyane kuba imiryango itandukanye mbere yo kwemerwa isabwa gukora inama rusange yo kwemeza abayihagarariye, no koherereza Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) ibyaganiriweho n’imyanzuro yafatiwe muri iyo nama iherekejwe n’amazina n’imikono y’abayitabiriye n’andi mananiza atandukanye.

Ku bijyanye no gushinga amashyaka, Maina Kiai ngo yasanze mu Rwanda bikiri ikibazo kuko hahabwa uburenganzira abari mu murongo umwe na guverinoma ndetse ugasanga hariho n’ingaruka ku munyapolitiki ugerageje kugaragaza ibitekerezo bye mu buryo butandukanye n’uko guverinoma ibishaka.

Asaba ko ayo mananiza yose yakurwaho abaturage bakagaragaza ibitekerezo byabo mu bwisanzure.

Isura ya Demokarasi yasanze mu Rwanda

Maina yashimiye u Rwanda intambwe rumaze gutera nyuma ya Jenoside, ndetse no kuba rwaremeye kumwakira mbere y’ibindi bihugu kandi ruzi neza ko aje kureba ibitagenda mu miterere ya Demokarasi mu Rwanda.

Yagize ati “Nasanze hari intambwe igenda iterwa ugereranyije no mu 1994, no mu myaka yabanje. Jenoside yahinduye byinshi muri iki gihugu.”

Gucunga abaturage, no kugenzura buri kimwe byavuzwe haruguru ngo bituma abaturage babaho mu bwoba, bagatinya kugaragaza icyo batishimiye.

Leta iriho ngo itegura gahunda bikaba ngombwa ko umuturage wese asabwa kuyubahiriza uko yakabaye kandi ubundi umuturage yari akwiye kugira uburenganzira bwo kwemera cyangwa guhakana.

Yagize ati “Kuvuga oya biri muri kamere ya muntu. Abantu si imashini ngo baratekereza kimwe bose.”

Arongera agira ati N’umuntu ushatse kugaragaza ko hari ibyo atemera, kabone n’ubwo yaba afite ibihamya bigaragaza impamvu atabyemera, Leta imugerekaho icyaha cy’iterabwoba, gupfobya cyangwa guhana Jenoside agafatwa agafungwa.”

Aha yatanze urugero rwa Ingabire Victoire Umuhoza, Bernard Ntaganda n’abandi ngo bagiye bagerageza kugaragaza ko bafite ukundi babona politiki z’igihugu.

Kuba nta muntu wari wagerekwaho ibyaha ngo arekurwe n’ubutabera, ngo bigaragaza ko nabwo bugendera mucyerekezo guverinoma ishaka.

Kuri iyi ngingo kandi yanakomoje ku rupfu rwa Karegeya Patrick, avuga ko uburyo abayobozi batandukanye bitwaye basa n’abishimiye urupfu rwe atari byiza, na cyane ko ngo nta n’uwigeze amugaragariza ibihamya bifatika byerekana ko hari afite aho ahuriye na FDLR Leta y’u Rwanda ifata n’umutwe w’iterabwoba.

Maina ni intumwa y’Umuryango w’Abibumbye itanga amakuru yasanze mu bihugu ku bwisanzure bwo guterana no kwibumbira hamwe kw’abaturage mu bihugu.

Uyu mugabo w’umunyamategeko niwe washinze ku buryo butemewe na Leta ya Kenya icyo yise “Kenya Human Rights Commission”.

Vénuste Kamanzi
UMUSEKE.RW

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/01/Maina-Kiai.jpg?fit=587%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/01/Maina-Kiai.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareDEMOCRACY & FREEDOMSMaina Kiai, umaze icyumweru mu Rwanda atumwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rirengera ikiremwa muntu, kuri uyu wa mbere tariki 27 Mutarama yatangarije abanyamakuru ko yasanze mu Rwanda hari amahame menshi y’uburenganzira bwa muntu atubahizwa uko bikwiye cyane cyane mu kugaragaza ibitekerezo, kwishyira hamwe no gukora inama cyangwa kwigaragambya mu ituze. Maina Kiai mu kiganiro n’abanyamakuru...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE