Niba Kagame yari azi ko gufunga Victoire Ingabire amuziza ubusa hari cyo byari guhindura kurugamba rw’ ubwisanzure yiyemeje kurwana , yaratenguhwe kuko kuva yakandagiza ikirenge hanze ya gereza  byagaragaye ko imyaka 8 yayimazemo itagize icyo imuhinduraho ngo yunamire igisuti cya Kagame.

Birumvikana ko Kagame byamurakaje cyane . Ntabwo yumva ubutwari bw’ umuvandimwe wacu Ingabire.

Byonyine iyo urebye ukuntu abura amahoro iyo atangiye kumuvuga , akabira icyuya agatitizwa numujinya …Ntabwo yumva ikiri muri aba  banyarwandakazi ( Ingabire na Rwigara) bamuhaye rubanda , bamugaragaririza igitugu n’ ubwoba ategekesha .

Ashobora kuba yarizeraga ko  gereza izamuca intege , nkuko yaziciye abo yayoherejemo mbere ye abahimbiye ibyaha ariko Ingabire  agisohoka ntiyazuyaje , yahise yerekana ko urugendo rwe rukomeje, ko yiteguye igice cya kabiri cyarwo .

Kagame ashobora kuba atangiye kwisobanurira ko igice cya mbere yagitsinzwe kuko yahise atangira kumusebya nkuko akunze kubikorera uwo yikanze wese .

Nyuma yo kumusebya akoresheje Mukurarinda  ( umugabo uzagera aho akicuza bikomeye ubuhemu  arimo ubu nubwo akomeje kubwirengagiza ) wari umushinjacyaha mukuru murubanza mpimbano bamukoreye, agakoresha Evode Uwizeyimana mubushyanutsi bwo gusebya ukuri  akomeje gukomeraho , Kagame yatumye noneho umumotsi we w’ umuheza nguni,Tom Ndahiro kwamagana Victoire Ingabire abwira abanyarwanda ko “kwemerera Ingabire gukora politiki ye ni uguhembera Jenoside”

Tom ndahiro nowe wahawe akazi ko guharabika Victoire ingabire kuva 2010. Niwe wamwise IVU , ahimbira umubyeyi we n’ umugabo n’abana be  ibihuha bitandukanye .

Kuvuga ngo “kwemerera Ingabire gukora politiki ye ni uguhembera Jenoside”  ni nko kutubwira ko nta ntambwe nimwe azemererwa gutera muri politike mu Rwanda .

 

Uyu ni umunsi ubabaje cyane mumateka y’ u Rwanda kuko  nkuo yabibwiye umunyamakuru Jean Claude Mulindahabi mukiganiro baherutse kugirana , Victoire Ingabire  yasabaga abashaka gufata intwaro bose ngo barwanye Kagame kuzishyira hasi.

Ati “nyamuneka nimusigeho mureke ntakambire ubutegetsi  hatongera kugira amaraso ameneka “.

Uyu munsi urababaje cyane mumateka y’ u Rwanda kuko dukurikije amagambo y’ abatumwa nubwo bitegetsi ko nta mahoro bifuza .

Bafunze amatwi.

Kagame yanze guha amahirwe amahoro n’ ubwuzuzanye.

Azabazwa ibigiye gukurikira uku gufunga amatwi kwe byose .

 

Noble Marara

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/2018-09-20-11-16-48-2112972236.jpg?fit=285%2C177&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/2018-09-20-11-16-48-2112972236.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareDEMOCRACY & FREEDOMSLATEST NEWSOPINIONNiba Kagame yari azi ko gufunga Victoire Ingabire amuziza ubusa hari cyo byari guhindura kurugamba rw’ ubwisanzure yiyemeje kurwana , yaratenguhwe kuko kuva yakandagiza ikirenge hanze ya gereza  byagaragaye ko imyaka 8 yayimazemo itagize icyo imuhinduraho ngo yunamire igisuti cya Kagame. Birumvikana ko Kagame byamurakaje cyane . Ntabwo yumva...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE