Nyuma yo guhubuka agakubita umudamu amuziza gukora akazi yari ashinzwe , umunyabwenge Evode Uwizeyimana yigiriye inama yo gutanguranwa agasezera kumirimo y’ ubumotsi yari ashinzwe nyuma yo kwangiza no kwonona bikomeye itegeko nshinga rya Repubulika y’ u Rwanda afasha Paulo Kagame kwiyimika nk ‘umwami w’itekinika ryo muri bya biseke n’ inkangara twabonye bikorera .

Evode ashobora kuba yaribajije ukuntu azajya gusobanrira HE. Muzehe Dictator Kijana ukuntu umunyarwandakazi yari asanzwe yita ” imbwakazi” “imashini yo gukwa” – ahindutse uwo Minisitiri warahiriye ubudahemuka ku Ibendera ry’ Igihugu asanga mukazi agahohotera – akabona atazabivamo !

N’ inkunguzi y’ inkware yashotse tuyireba ajya gukorera abo yabanje kwita amabandi yitwaje intwaro -nabo bakamuhima by’ intanga rugero bamugira umukarabya wa systeme yatukiye muruhame- biragoye kutamuseka ariko umuco udutegeka kubinanirwa twagerageje .

Evode yatanze u Rwanda; ararunyanyagiza mubiseke n’ inkangara, ashyiraho umukonowe we byitwa demokarasi !

Niyihangane . Abaye undi mucakara w’ ibihe ; yakoze akazi gakomeye ashobora guhabwa undi murimo wakenera impano yihariye y’ ubuhubutsi bwe dore ko ngo ari nta ngeso irara bushyitsi.

Abazigengesera bakabona binjiye mu Rwanda rw’ ejo iyi ngoma itabagize umuti w’amenyo ngo ibahe ab’ isi bazajya bayiganirira abato bagirengo ni amakabya nkuru!

Mu gihugu cyacu cyagowe nk’ umubyeyi w’ indushyi : uwo butagize umwicanyi , ubutegetsi busimburana kuri gahunda yo guhahamura umunyarwanda kuragirango bubone uko bumuragira , bwamuhinduye indryarya , indyamirizi ; uwabunaniye bumugira umusazi wo gutukira kumbuga nkoranya mbaga, kuri Twitter na Facebook – byabaye amariba ahuza abakozi ba ministeri y’ abashinzwe gutukanira ingoma n’ ubuhezanguni bw’ impande zitandukanye zigize umuryango nyarwanda !

Ni rwenya rw’ agahinda gusa!

Christine Muhirwa

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2020/02/IMG-20200207-WA0030.jpg?fit=251%2C201&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2020/02/IMG-20200207-WA0030.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareDEMOCRACY & FREEDOMSLATEST NEWSOPINIONNyuma yo guhubuka agakubita umudamu amuziza gukora akazi yari ashinzwe , umunyabwenge Evode Uwizeyimana yigiriye inama yo gutanguranwa agasezera kumirimo y' ubumotsi yari ashinzwe nyuma yo kwangiza no kwonona bikomeye itegeko nshinga rya Repubulika y' u Rwanda afasha Paulo Kagame kwiyimika nk 'umwami w'itekinika ryo muri bya biseke...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE