Gen Kamanzi Agiye Adasize Umusimbura
Inkuuru dukesha Minisiteri n’uko Lt. Gen. Kamanzi yageze i Darfur kuri uyu wa Kane mu gitondo, yakirwa n’akarasisi k’abasirikare bakuru n’abasivili, ku cyicaro cya UNAMID, El Fasher. Akaba agiye kuba umuyobozi w’ingabo za Afurika y’unze ubumwe.
Lt. Gen. Frank Mushyo Kamanzi yageze El Fasher
Ibyo bikiraho aliko akaba asize ingabo za RDF ntawe umusimbuye, benshi bakomeje guhwihwisa amazina yabo Kagame ashaka ko bazamuusimbura aliko kubera ubumenyi buke bafite, President Kagame yakomeje akomeje kwifata ndetse benshi balibaza impamvu ingabo zisigaye ntamuyobozi.
Lt. Gen. Kamanzi ni umusirikare w’u Rwanda wa kabiri uyoboye UNAMID, nyuma ya Patrick Nyamvumba, (Ubu ni umugaba mukuru w’Ingabo), wayoboye izo ngabo mu gihe cy’imyaka ine, kuva mu mwaka wa 2009 kugeza mu 2013.
Gen. Kamanzi mu 1993 yabaye Ofisiye uhagarariye RPA mu bikorwa byo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’amahoro ya Arusha mu Rwanda na Ofisiye wahagarariye RPA wakoranaga n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zakoreraga mu Rwanda(UNAMIR) mu 1994-1995.
Yabaye umwe mu bari bagize Komisiyo yakurikiranye ibijyanye n’amasezerano ya Lusaka yo kugarura amahoro muri Congo; Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu bijyanye n’umutekano (mu 2005); Umugaba wungirije w’Ingabo z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu butumwa bw’amahoro muri Sudani (2006-2007).
Kuva 2009 kugeza 2010 yayoboye Ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama, anayobora by’agateganyo Ishuri ryigisha Amahoro rya Nyakinama; 2010-2012 ayobora Ishuri rya gisirikare rya Gako maze mu 2012 agirwa Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka.
Yakoze kandi amahugurwa atandukanye nko mu Bushinwa, aya ba commander bo ku rwego rwo hejuru rwa gisirikare muri Nigeria no mu ishuri ryigisha iby’Intambara, National Defence University, riri i Washington DC, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi abaye umusirikare mukuru wa gatatu w’Umunyarwanda uyoboye ingabo ziri mu butumwa bwa Loni, nyuma ya General Patrick Nyamvumba na General Major Jean Bosco Kazura.
https://inyenyerinews.info/democracy-freedoms/gen-kamanzi-agiye-adasize-umusimbura/AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSPOLITICSInkuuru dukesha Minisiteri n’uko Lt. Gen. Kamanzi yageze i Darfur kuri uyu wa Kane mu gitondo, yakirwa n’akarasisi k’abasirikare bakuru n’abasivili, ku cyicaro cya UNAMID, El Fasher. Akaba agiye kuba umuyobozi w’ingabo za Afurika y’unze ubumwe. Lt. Gen. Frank Mushyo Kamanzi yageze El Fasher Ibyo bikiraho aliko akaba asize ingabo za...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS