Inkuru dukesha igihe.com

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko biteye inkeke aho Akarere ka Gakenke kakigaragaramo 65% by’abana bagwingiye bari munsi y’imyaka itanu, bituruka ku mirire mibi nyamara atari ko karere gakennye ku biribwa mu gihugu.

Gakenke ibanziriza Rutsiro irimo abana 60%, Karongi 56%, Rubavu 54%, Nyamagabe na Ngororero abasaga 53% kimwe na Burera Kirehe na Gatsibo twose tukibarizwa hejuru ya 50% by’abana bagwingiye kubw’imirire mibi karande yabakurikiranye kuva bagitwite kugeza bagejeje lku myaka byibuze ibiri.

Iyi mibare yasohowe n’Ikigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda yatangirijwe abanyamakuru na Minisiteri y’Ubuzima ubwo bashishikarizwaga kugira uruhare mu cyiciro cya kabiri cy’Ubukangurambaga bw’Iminsi 1000 mu Rwanda rw’imisozi igihumbi bwatangiijwe na Minisitiri w’Intebe muri aka karere kuwa 28 Nzeri 2013 bugambiriye kurandura imirire mibi mu gihugu hose hahindurwa imyumvire ikiba muri bamwe kurusha abandi.

Nk’uko byashimangiwe na Dr. Otto Vianey Muhinda ukuriye ibyo kwita ku biribwa muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yavuze ko Akarere ka gaakenke kataza imbere ku kugira abana benshi bagwingiye kubera ko kateza ahubwo abana bagaburirwa nabi kimwe no mu turere tundi two mu Ntara y’i Burengerazuba n’Amajyaruguru.

Dr. Muhinda yagize ati “Ababyeyi bategura ibyo kurya bimwe bamenyereye bidahinduka. Nubwo aba aribyinshi ariko biba ntacyo bishobora kumarira umwana mu gihe arya nk’ibirayi byinshi buri munsi nyamara adashobora no guhabwa imbuto cyanga imboga bijyanye n’imyaka agezemo.”

Dr. Yongeyeho ko hakiri ababyeyi bakunda kugurisha ibyakabatunze bikitungira umujyi wa Kigali n’indi mijyi aho usanga ikigero cy’imirire mibi cyaragabanyutse cyane.

Kazungu Leopold, ushinzwe gahunda z’imirire myiza muri Minisiteri y’Ubuzima, yasobanuriye ko havugwa ko umwana yagwingiye mu gihe atagikura nk’abandi bitewe no kuba yarariye nabi mu myaka ye ibiri akimara kuvuka yiyongera ku minsi 270 nyina yaba yarariye nabi akimutwite.

Kazungu yongeyeho ko uretse Gakenke, mu turere habarwa abana 44% bagwingiye mu gihugu hose ariko bakaba biganje cyane mu byaro kurusha mu mijyi.

Nathan Mugume, Ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri Minisiteri y’Ubuzima, yavuze ko Minisiteri eshanu zibumbiye mu guharanira imibereho myiza y’abaturage zigiye gutangiza icyiciro cya kabiri cy’ubukangurambaga bw’iminsi 1,000 mu rwego rwo kongerera ingufu gahunda za guverinoma zo guhashya ikibazo cy’imirire mibi mu gihugu.

Mugume yongeyeho ko icyiciro cya mbere cyabayemo guhugura abafatanyabikorwa n’abaturage bagiye gufasha kumvisha rubanda batarasobanukirwa ubusobanuro bwo kurya neza cyane ko har abagifite imyumvire ko kurya byinshi ukuzuza ari ko kurya neza.

Nathan Mugume ushinzwe itumanaho muri Minisiteri y’Ubuzima avugana n’abanyamakuru ku kibazo cyo kugwingira kw’abana

ntawiclaude@igihe.com

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/12/nathan_mugume_ushinzwe_itumanaho_muri_minisiteri_y_ubuzima_avugana_n_abanyamakuru_mu_kiganiro_cyihariye-e8919.jpg?fit=600%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/12/nathan_mugume_ushinzwe_itumanaho_muri_minisiteri_y_ubuzima_avugana_n_abanyamakuru_mu_kiganiro_cyihariye-e8919.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareDEMOCRACY & FREEDOMSInkuru dukesha igihe.com Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko biteye inkeke aho Akarere ka Gakenke kakigaragaramo 65% by’abana bagwingiye bari munsi y’imyaka itanu, bituruka ku mirire mibi nyamara atari ko karere gakennye ku biribwa mu gihugu. Gakenke ibanziriza Rutsiro irimo abana 60%, Karongi 56%, Rubavu 54%, Nyamagabe na Ngororero abasaga 53% kimwe na Burera Kirehe...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE