Nyuma y’imyigaragambyo imaze iminsi ine y’abadashyigikiye ko Perezida Joseph Kabila aguma ku butegetsi, kuri ubu inkuru yatangiye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga zo muri Congo ko Perezida yaba yahunze akava Kinshasa mu murwa mukuru akerekeza iwe ku isambu i Kingakati.

Iyo myigaragambyo yatangiye ku wa mbere tariki ya 19 Mutarama 2015 i Kinshasa ikomeza kugenda isatira no mu yindi mijyi nka Goma, Bukavu na Lubumbashi, abaturage biganjemo urubyiruko bakaba bigaragambya bamagana umushinga wa Joseph Kabila wo guhindura itegekonshinga kugirango akomeze kuyobora.

Amakuru avuga ko nyuma yaho Joseph Kabila yahuraga na Perezida wa Angola José Edouardo de Santos muri iki cyumweru ari nabwo imyigaragambyo yavuzaga ubuhuha i Kinshasa, ngo yahise yigira inama yo guhunga uyu mujyi aba agiye aho i Kingakati.

Urubuga lafriqueadulte rwatangaje ko mbere y’uko Kabila afata inzira y’ubuhungiro, ngo yabanje gutanga amabwiriza yo gufunga imiyoboro yose y’ itumanaho mbere na mbere internet, kugira ngo abaturage batabona uko bahanahana amakuru ari nako bategura umugambi wo kumugirira nabi.

Mu gihe hafungwaga iyo miyoboro y’itumanaho birinda imyigaragambyo, na sosiyeti z’itumanaho nazo zaboneyeho gutangariza itangazamakuru ko zakoze ibishoboka byose zihata igitutu Leta ngo ifungure imiyoboro, bitewe n’igihombo bagize muri iyo minsi batakoraga ndetse ko baniteguye kuzarega Leta ku bw’ibihombo bagize ubwo bafungirwaga mu buryo butabareba.

Aha i Kingakati havugwa ko ari ho Perezida yahungiye ngo niho afite amatungo (inka) akaba ariho ashobora kuba aherereye n’umuryango we wose: Zoe Kabila murumuna we, Janet Kabila mushiki we ndetse na Olive Lembe umugore we hamwe n’abajyanama be.

JPEG - 236.4 kb
Perezida Joseph Kabila

Mu gihe hatari haboneka umuti w’ikibazo cy’abaturage bakomeje kukameza bigaragambya, Abasesenguzi mu bya politiki bakaba babona ko Perezida Kabila na we ashobora kuzagererwa mu ka Kadafi, Ben Ali, Mubarak, Bagbo, Compaoré mu gihe azaba atubahirije ibyo abaturage bifuza cyangwa ngo ashake izindi nzira ziganisha ku mahoro.

Uko imyigaragambyo ikomeza kugenda ifata indi mijyi yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ni nako ibyangizwa bikomeza kwiyongera ndetse n’abantu bakaba barimo kugenda bahasiga ubuzima. Kuwa gatatu tariki ya 21 Mutarama Leta yatangaje ko abamaze kwitaba Imana ari 11 mu gihe abaturage bo banyomozaga aya makuru bavuga ko basaga 40.

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSPOLITICSNyuma y’imyigaragambyo imaze iminsi ine y’abadashyigikiye ko Perezida Joseph Kabila aguma ku butegetsi, kuri ubu inkuru yatangiye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga zo muri Congo ko Perezida yaba yahunze akava Kinshasa mu murwa mukuru akerekeza iwe ku isambu i Kingakati. Iyo myigaragambyo yatangiye ku wa mbere tariki ya 19 Mutarama 2015...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE