Dr Christophe Kayumba ntacyo yabeshyeye Polisi y’ u Rwanda !
Mu Rwanda rwa Kagame uwanze ububwa aba agomba gupangirwa akameneshwa !
Nguko uko bigiye kugendekera Dr Christophe Kanuma .
Uyu mugabo wakoze uko ashoboye akigengesera nk’abandi akanajya anyuzamo akemera ubutumire mubiganiro kuri televiziyo y’ u Rwanda , agiye kuzira kuba yarananiwe kubogama ngo ature Kagame na FPR ye PHD yihahiye!
Yamuritse umujura none umujura yataye umutwe ngo ni abagwe kandi njye mbona yaranamugiriye ibanga ntavuge imikorere ye yose ya kibandi na kirozi tutayobewe!
Umunyabwenge uvuga nabi urwego urwo ari rwo rowse rw’ iyi leta mpotozi, reta ya mafia, tumaze kumenyera ko ahita ashyirwa kurutonde rw’abo igomba kwikiza. Irabasebya , ikabanyaga ikababuza amahoro n’ uburenganzira mugihugu cyabo!
Polisi y’ u Rwanda ishinja Dr Christophe Kayumba ubusinzi nkaho abayikuriye batarimo abasinzi n’abanyarumogi buzuje ibyangombwa b’ amaso yahindutse imituku n’ iminwa yimikara kubera ibiyobyabwenge ! Ninde uyobewe irari n’ umurengwe n’ ubusambanyi bahoramo ariko?
Harya ibiyobyabwenge ifata, ntibimene imbere ya za camera ibishyira he? Ibyo idasubiye inyuma ngo yicururize ari yo ntibisinda?
Erega turabazi ni bajye bareka kutwigiraho abantu kandi ari ibirura!
Dr Kayumba harya icyo yayibeshye ni iki ?
Nti yica se ? Nti yishe Maitre Mutunzi? Ntiyishe Dr Gasakure? Harya Niyomugabo yashimuse arihe ?
Ubu tugiye kubara abo imaze kwambura ubuzima twabivamo?Inkoramarso zitarambirwa ubwicanyi no guhimbira abantu ibyaha gusa!
Ntihora irasa abo iba yabanje kwambika amapingu?
Ntishinja Jenoside uwo ishatse se , yayibonera “ikimurengera” ( amafaranga ) ikamugira umwere?
Polisi y’ u Rwanda usibye guhahamura abaturage , kwica abanyarwanda , gufata umugabo ikamukorera iyica rubozo kugirango imuhindure imbwa , ntakindi yishoboreye.
Ni ukundi kuboko k’ ubugome bwa wa mwani muri Repubulika y’ u Rwanda .
Ni uku bitangira , burya umuntu wese aho ava akagera , uretse nuwize ntibimworohera kurebera amakosa ngo aceceke , iby’ umugati bigera aho bimwanga munda akavuga ati reka reka!
N’abandi baraje ahubwo polisi niyitegure kuva munzira kuko itazabona amasasu yo kutumara , amaboko yo kutuniga cyangwa uburozi bwo kudukwizamo ngo dushire! Turi umwe kandi izabibona vuba aha.
Abwirwa benshi …
Christine Muhirwa
https://inyenyerinews.info/democracy-freedoms/dr-christophe-kayumba-ntacyo-yabeshyeye-polisi-y-u-rwanda/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/10/image-16.jpg?fit=275%2C183&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/10/image-16.jpg?resize=140%2C140&ssl=1DEMOCRACY & FREEDOMSLATEST NEWSMu Rwanda rwa Kagame uwanze ububwa aba agomba gupangirwa akameneshwa ! Nguko uko bigiye kugendekera Dr Christophe Kanuma . Uyu mugabo wakoze uko ashoboye akigengesera nk’abandi akanajya anyuzamo akemera ubutumire mubiganiro kuri televiziyo y’ u Rwanda , agiye kuzira kuba yarananiwe kubogama ngo ature Kagame na FPR ye PHD yihahiye! Yamuritse umujura ...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS