Dr Abiye Ahmed wa Ethiopia , umunyafurika w’ indashyikirwa.
Kurubuga rwe rwa Medium.com , Dr David Himbara yadusangije ijambo “ry’ indashyikirwa muri iki kinyejana ” rya Minisitiri w’ intebe wa Ethiopia Dr Abiye Ahmed yavuze igihe yakiraga inshingano ze tariki 2 Mata 2018 .
Nubwo ubunyangamugayo, ubumuntu , kubaha ikiremwa muntu no kubaha indanga gaciro z’ Abanyafurika baharaniye ubwigenge bw’ umugabane wa Afurika bikomeje kunanira abakuru b’ ibihugu bya Afurika , bahisemo ubusambo, kuyobora ibihugu byabo bakoresha igitugu , bica , bica urubozo , bicisha inzara abo bashinzwe kuyobora Minisitiri w’ intebe wa Ethiopia ,Dr Abiye Ahmed akomeje kwitandukanya na bagenzi be b’ abahemu. Uyu muyobozi Afurika yose iteze amaso , akigera kubutegetsi yahisemo inzira y’ amahoro ,ahuza Ethiopia na Erithrea , bitari bigicana uwaka . Yarekuye infungwa za politike , ashyira igihugu cye munzira ya Demokarasi.
Muri iryo jambo , Dr Abiye Ahmed yagize ati :
Demokarasi itagira ubwisanzure ntawe wayitekereza! Ubwisanzure ni uburenganzira ntabwo ari impano leta iha abaturage .Ahubwo ni impano iri muri kamere y’ agaciro k’umuntu. Dukeneye kubahiriza uburenganzira bwa muntu n’ ubwa demokarasi, by’ umwihariko uburenganzira kubwisanzure mubitekerezo n’ imvugo yabyo, uburenganzira bwo guhura no gutunganya no gutegura ibikorwa bitandukanye , kwubaha no kwubahiriza itegeko nshinga rishingiye ku gusobanukirwa ubwo burenganzira. Uburenganzira bw’ abanyagihugu bacu bose bwo kugira uruhare n’ umwanya muri buri nzego muburyo bwa demokarasi bugomba kugerwaho.
Mugihe Mu Rwanda dufite umutegetsi uhindura itegeko nshinga akihemba amanota ati natowe kuri 98% ( akumiro !) , agatekinika imibare y’ iterambere , abeshya ubwiyunge kandi we atabwikozwa ; ashimuta n’ uri muri gereza, ufungiwe ubusa akamwica , ubwisanzure yarabufungiye mukabati, acuruza ishusho y’ igihugu kitabaho , abanyarwanda banyotewe n’ ubwisanzure na demokarasi , dutekereze kuri iri jambo rya Dr Abiye Ahmed , ritubere impamba n’ ikizere nk’ abanyafurika , nkuko inyigisho za Kwame Nkrumah zahaye imbaraga abanyafurika barwaniraga ubwigenge babona bukiri ahadashyikirwa.
Christine Muhirwa
NB: Gusoma ijambo rya Dr Abiye Ahmed Mucyongereza , kanda kuri link
https://inyenyerinews.info/democracy-freedoms/dr-abiye-ahmed-wa-ethiopia-umunyafurika-w-indashyikirwa/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/11/images-2-5.jpg?fit=179%2C281&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/11/images-2-5.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSOPINIONPOLITICSKurubuga rwe rwa Medium.com , Dr David Himbara yadusangije ijambo 'ry' indashyikirwa muri iki kinyejana ' rya Minisitiri w' intebe wa Ethiopia Dr Abiye Ahmed yavuze igihe yakiraga inshingano ze tariki 2 Mata 2018 . Nubwo ubunyangamugayo, ubumuntu , kubaha ikiremwa muntu no kubaha indanga gaciro z' Abanyafurika baharaniye ubwigenge...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS