Bwana Kazigaba Andre arasaba abanyarwanda kuzirikana gakondo bagashyira hamwe
Mutereranye rubanda, murugabije ibisambo murahirimbana mutanguranwa kugera kure yarwo no gutunga cyane mukibagirwa igihe nimpamvu mwateshejwe gakondo yanyu ?
Urubyaro rwanyu ntiruzabaterekera kuko nta mukurambere wambuka amazi ,
Nimuhindukirire gakondo yanyu muharanire kuyitaha Nimushaka muhashirire kuko nta rupfu rubi nko kutagira igihugu.
Nimurenge imitego y umwanzi, muve munzangano, amashyari, ubwiyemezi n amacakubiri y’uturere kuko nibyo bibakerereje kandi bibatwara umwanya munini mu tekereza,
Ni mutekereze ku kibura kugirango mutabare rubanda narwo rwiteguye kubakirana impundu,
Nimuhagarike KIGA NDUGA kuko umwishi wanyu abahiga mwese, nimwemere ko rubanda yarenganye kandi mwabigizemo uruhare, nimusigeho kuyitererana ahubwo nimufatane munda nkuko incungu za Démocratie na République zabikoze.
Nimutsinde ubwoba muhagurukire kwirwanaho no kugaruka muri gakondo yanyu.
Urupfu rubi ni ukutagira igihugu ntuhambe uwawe wishwe, ntunamwibuke ndetse ntunamuterekere kandi akiriho warabimusezeranyije,
Iyo migani migufi ibibutse iwanyu.
Kazigaba Andre
https://inyenyerinews.info/democracy-freedoms/bwana-kazigaba-andre-arasaba-abanyarwanda-kuzirikana-gakondo-bagashyira-hamwe/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/10/IMG_20181026_164149.jpg?fit=960%2C906&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/10/IMG_20181026_164149.jpg?resize=140%2C140&ssl=1DEMOCRACY & FREEDOMSOPINIONMutereranye rubanda, murugabije ibisambo murahirimbana mutanguranwa kugera kure yarwo no gutunga cyane mukibagirwa igihe nimpamvu mwateshejwe gakondo yanyu ? Urubyaro rwanyu ntiruzabaterekera kuko nta mukurambere wambuka amazi , Nimuhindukirire gakondo yanyu muharanire kuyitaha Nimushaka muhashirire kuko nta rupfu rubi nko kutagira igihugu. Nimurenge imitego y umwanzi, muve munzangano, amashyari, ubwiyemezi n amacakubiri...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS