Bwambere Rwanda Day yabaye ari nta myigaragambyo y’ abatemeranya na Leta iyibangamiye !
Nk’ uko ikinyamakuru TheChronicles kibivuga, ni ubwambere mumyaka 10 ” ikirori ” cya “Rwanda Day” gitangiye kikanasozwa mu mutuzo , nta mpagarara cyangwa induru byari bimaze kumenyerwa nk’ ikiranga amahanga Perezida Kagame asuye abarizwamo abanyarwanda n’ abanye Congo .
Muri abo babaga bigaragambya, bamwe bitwazaga amafoto ya Madamu Victoire Ingabire n’ izindi mfungwa za politike nka Deo Mushayidi, bagaragaza uburyo batishimiye imikorere ya leta ya Paulo Kagame ,I Bonn nta wahabonetse !
Byagenze bite ?
Abadage baba babihanangirije ?
Abigaragambya baba barananiwe kwitegura kubera ubwumvikane bucye bwa opposition nyarwanda imaze guhinduka inkuru yo mu kabare ?
Baba se barayobotse kuburyo bumva ari ntacyo bagikeneye kwigaragambira ?
Madamu Victoire Ingabire yafunguwe -ariko bya nyira rureshywa kuko atarahabwa ibyangombwa by’ urugendo bimwemerera kujya gusura umuryango we uba mu Ubuholandi; haracyari abarwanashyaka ba FDU inkingi bicwa urw’ agashinyaguro kumanywa y’ ihangu n’bakiboheye muri gereza zo mu Rwanda bazira ubudasa bw’ ubuyobosi dufite… Hari kandi n’abandi banyarwanda bicwa cyangwa bafungwa , batotezwa baterwa ubwoba bazira kuvugisha ukuri cyangwa kuvuga ibihabanye na leta ya Perezida Paul Kagame …
Opposition nyarwanda yaba imaze kunanirwa no kunaniranwa kuburyo idashobora no kwemera guhurira mu umwigaragambyo; cyangwa se mumikorere yayo mishya yaba yarahisemo kuvanamo icyo gikorwa cy’ imyigaragambyo ?
Christine MuhirwaA
https://inyenyerinews.info/democracy-freedoms/bwambere-rwanda-day-yabaye-ari-nta-myigaragambyo-y-abatemeranya-na-leta-iyibangamiye/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/10/IMG-20191005-WA0040.jpg?fit=300%2C168&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/10/IMG-20191005-WA0040.jpg?resize=140%2C140&ssl=1DEMOCRACY & FREEDOMSLATEST NEWSOPINIONNk' uko ikinyamakuru TheChronicles kibivuga, ni ubwambere mumyaka 10 ' ikirori ' cya 'Rwanda Day' gitangiye kikanasozwa mu mutuzo , nta mpagarara cyangwa induru byari bimaze kumenyerwa nk' ikiranga amahanga Perezida Kagame asuye abarizwamo abanyarwanda n' abanye Congo . Muri abo babaga bigaragambya, bamwe bitwazaga...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS