Leta ya Bujumbura iremeza ko imvururu z’abadashyigikiye manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza ishyigikiwe n’imiryango yita ku burenganzira bw’ikiremwa muntu ndetse na Sosiyete Sivile. Leta kandi ikomeza ishimangira ko igihugu kiri mu mahoro, ni mu gihe hashize iminsi itanu abaturage mu duce tumwe na tumwe tw’igihugu hagaragaramo imyigaragambyo ikomeye.

Mu itangazo rigaragara ku rubuga rwa internet rw’ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Burundi baremeza ko igihugu kiri mu mahoro, ko imyigararagambyo iri gukorwa n’inyeshyamba zishyigikiwe n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi n’imwe mu miryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa mpuntu ndetse na sosiyete sivile bagamije kuburizamo amatora, gusa ibiro by’umukuru w’igihugu nta muryango cyangwa ishyaka bashyira mu majwi.

Bakomeza bavuga ko leta ishishikajwe no kuganira n’amashyaka atavuga rumwe nayo ngo harebe icyakorwa kugira ngo amatora ateganijwe kuzaba mu kwezi gutaha azagende neza.

Nubwo Leta ya Pierre Nkurunziza ivuga ko igihugu cyiri mu mahoro ariko imvururu zirakomeje ndetse ngo abagera kuri barindwi bamaze kuhasiga ubuzima. Mu myigaragambyo yo kuri uyu wa kane ahitwa Kinanira ho mu majyepfo y’umurwa mukuru Bujumbura umusirikare mu ngabo z’u Burundi nawe yishwe n’umuntu ukora mu nzego z’iperereza.

JPEG - 56.6 kb
Abaturage n’abapolisi bakomeje kurebana ay’Ingwe

Radio mpuzamahanga y’abafaransa RFI ivuga ko hari amakuru ashinja igipolisi cy’u Burundi gukoresha amasasu nyayo mu gutatanya abigararambya, umwalimu mu Burundi uri m kigero cy’imyaka 40 yabwiye Radio mpuzamahanga y’abafransa( RFI) ko yiboneye umupolisi arasa isasu rya nyaryo umwe mu bigaragambyaga, anakomeza avuga kandi ko yabonye abandi 3 bakomeretse bikabije bava amaraso kandi umwe muri bo yacitse ukuguru.

Ku rundi ruhande ariko Minisitiri w’umutekano w’u Burundi we ntiyemera ko ibi byose biri kuba avuga ko nta raporo ishinja igipolisi kurasa amasu mu baturage bari babona.

Kuva imyigaragambyo y’abadashyigikiye manda ya 3 ya Pierre Nkurunziza yatangira abantu 7 bamaze kuhasiga ubuzima , abasaga 60 bamaze gukomereka bikabije ndetse n’abarenga ibihumbi makumyabiri bamaze guhungira mu bihugu bituranye n’u Burundi.

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSPOLITICSLeta ya Bujumbura iremeza ko imvururu z’abadashyigikiye manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza ishyigikiwe n’imiryango yita ku burenganzira bw’ikiremwa muntu ndetse na Sosiyete Sivile. Leta kandi ikomeza ishimangira ko igihugu kiri mu mahoro, ni mu gihe hashize iminsi itanu abaturage mu duce tumwe na tumwe tw’igihugu hagaragaramo imyigaragambyo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE