Bosenibamwe ati ’Na Christiano Ronaldo ajya asimburwa”

Bosenibamwe Aimé wari Guverineri w’intara y’amajyaruguru wasimbujwe

Bosenibamwe Aimé wari umaze imyaka umunani ayobora Intara y’Amajyaruguru, nyuma yo gusimbuzwa yavuze ko no mu mupira bibaho aho umukinnyi ushoboye ashobora gusimbuzwa kandi ikipe igatwara igikombe.

Kimwe n’abandi bagize impinduka kuri uyu mwanya bari barimo nka Mukandasira Caritas ( Uburengerazuba), Uwamariya Odette( Uburasirazuba), Bosenibamwe yatubwiye ko ugereranyije n’umuvuduko u Rwanda rugenderaho, impinduka ari ibisanzwe kuko haba hakenewe ko umukuru w’Igihugu ahora areba aho yakongera imbaraga.

Ibi abigereranya n’Igihe umukinnyi Christiano Ronaldo w’Ikipe ya Real Madrid yagiraga ikibazo cy’imvune mu gikombe cy’u Burayi muri 2016, ariko nyuma yo kuvanwa mu kibuga ari umukinnyi ikipe igenderaho ntibure gutwara igikombe kiruta ibindi i Burayi.

Yagize ati “Ushobora kuba uri umukinnyi mwiza ariko ukaba wasimburwa kugirango ukomeze ugire imbaraga zo gukina neza. Ngirango uzi umukinnyi witwa Ronaldo rimwe na rimwe ajya asimburwa, ubushize yarasimbuwe ikipe ye itwara igikombe”.

JPEG - 73.1 kb
Guverineri Bosenibamwe Aimé w’Intara y’amajyaruguru

Yakomeje avuga ko ibi abigereranya no kongera amaraso mashya muri Guverinoma, aho yagize ati “Niko noneho impinduka zisanzwe zo kongera amaraso mashya muri Guverinoma no mu zindi nzego za Leta kugirango tugere ku ntego twifuza kugeraho ku nyungu z’Abanyarwanda bose.”

Mu kiganiro yagiranye na Makuruki kandi, Bosenibamwe w’imyaka 48 yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame wamugiriye icyizere mu myaka yari amaze ayobora iyi ntara, avuga ko nta bintu byiza nko kuyoborwa na we.

Yagize ati “ Muby’ukuri nta gisa no kuyoborwa na Perezida Kagame, ni ibintu bishimishije cyane uburyo akugira inama, uburyo akuyobora, uburyo agufasha, wumva imvune zigabanutse nubwo zaba zihari.Tumukuraho amasomo menshi cyane kuko ajya adufasha atari no mu kazi ka Leta ahubwo no mu buzima bwa buri munsi”.

Bosenibamwe kandi yasingije umuryango wa FPR-Inkotanyi kuko wamuharuriye inzira mu bikorwa bya Politiki guhera akiyitangira kugeza agize ubunararibonye bwatanga umusanzu mu bintu byinshi byubaka igihugu.

Yavuze ko ntaho agiye azakomeza gutanga ibitekerezo byubaka ndetse n’umusanzu we akaba yiteguye aho uzakenerwa hose.Yagize ati “ Bosenibamwe ndahari, ndi mu gihugu, ukeneye inama wese nazimuha”.

Gusa ngo mu bimushimisha ni ahantu iyi Ntara ku bufatanye n’abaturage bari bayigejeje haba mu bikorwa remezo, ubukerarugendo n’ibindi yagezeho nyuma yo kuzongwa n’ibitero by’abacengezi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mukandasira we ati “Umuntu ntakorera igihugu ari Guverineri gusa”

Inama y’abaminisitiri yo ku wa 24 Gashyantare 2014 niyo yagize madamu Mukandasira Caritas Guverineri w’intara y’Uburengerazuba asimbuye Kabahizi Celestin. Mukandasira Caritas akaba yari umudepite mu Mutwe w’Abadepite mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.Nawe akaba yaraye asimbujwe Mureshyankwano Marie Rose.

Mu kiganiro gito twagiranye yavuze ko ashimira Perezida Repubulika Paul Kagame wamugiriye icyizere cyo kumuhagararira muri iyi Ntara y’Uburengerazuba.

Gusa yadutangarije ko adakorera igihugu kuko ari Guverineri gusa ahubwo azakomeza gutahiriza umugozi umwe n’abandi baturarwanda muri Gahunda zigamije iterambere ry’igihugu.

JPEG - 66.1 kb
Mukandasira Caritas wari Guverineri w’intara y’Uburengerazuba

Uwamariya Odette ati “duhora twiteguye”

Uwamariya Odette yari amaze imyaka itanu ayobora intara y’Uburasirazuba nawe akaba yasimbujwe Kazayire Judith wari umuyobozi wungirije mu mujyi wa Kigali. Uwamariya yajyanywe kuba Umunyamabanga wa Leta uhoraho muri MINALOC.

Mu kiganiro twagiranye yashimiye perezida wa Repubulika Paul Kagame wari waramugiriye icyizere ku kazi yakoraga mu myaka itanu aho avuga ko yari abyishimiye.

Yadutangarije kandi ko guhindurirwa inshingano ari ibisanzwe cyane ko abayobozi bo mu Rwanda bahora biteguye ko hashobora kuba impinduka.

Yagize ati “Twe tugira indi myemerere ko igihe cyose tuba twiteguye, nanamushimira ko yongeye kungirira icyizere…Ndashima icyo cyizere gituma nanjye nshobora gukora, nkanashima n’abaturage b’iyi Ntara”.

JPEG - 60.7 kb
Uwamariya Odette

Gusa yavuze ko icyamushimishije kurusha ibindi ari uko akazi agiye gukora ari ugukomereza muri Minisiteri ikora bya hafi ku buzima bw’abaturage “nubwo mpinduye imirimo,ariko ndakomeza mu murongo umwe wo gukorera abaturage”.

Nkuko biteganywa n’amategeko Guverineri w’Intara ashyirwa mu mirimo n’Iteka rya Perezida byemejwe n’Umutwe wa Sena. Guverineri w’Intara avanwa ku mirimo ye n’Iteka rya Perezida.

JPEG - 79.7 kb
Uwamariya Odette wambaye umukara, Bosenibamwe Aime ndetse na Mukandasira hirya gato
https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/10/bosn.jpg?fit=702%2C426&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/10/bosn.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSPOLITICSWORLD  Bosenibamwe Aimé wari Guverineri w’intara y’amajyaruguru wasimbujwe Bosenibamwe Aimé wari umaze imyaka umunani ayobora Intara y’Amajyaruguru, nyuma yo gusimbuzwa yavuze ko no mu mupira bibaho aho umukinnyi ushoboye ashobora gusimbuzwa kandi ikipe igatwara igikombe. Kimwe n’abandi bagize impinduka kuri uyu mwanya bari barimo nka Mukandasira Caritas ( Uburengerazuba), Uwamariya Odette( Uburasirazuba),...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE

Related Posts

Nzapfa nzakira simbizi: “Abanyarwanda batuye muri Canada.”

Nzapfa nzakira simbizi: “Abanyarwanda batuye muri Canada.”

Ingabo za RDF ziri muri MINUSCA zirashinjwa gufata ku ngufu muri Central Africa Republic.

Ingabo za RDF ziri muri MINUSCA zirashinjwa gufata ku ngufu muri Central Africa Republic.

NGO muri Brazaville zirasaba ko Ambassador w’u Rwanda muri Brazaville yirukanwa – “rfi Afrique.”

NGO muri Brazaville zirasaba ko Ambassador w’u Rwanda muri Brazaville yirukanwa – “rfi Afrique.”

Sorry, comments are closed for this post