Abayoboke b’ ishyaka FDU Inkingi bari mo  Boniface Twagirimana

, Illuminee Iragena

wishwe nyuma yo gukorerwa iyicarubozo igihe cy’ amezi menshi  mu mabagiro atandukanye ya leta ( i Kami, kwa Gacinya no muri safe houses ) bakomeje kwicwa urwagashinyaguro mu Rwanda.

Uyu munsi twamenye ko abicanyi ba leta ya Paulo Kagame bishe Anselme Mutuyimana, undi murwanashyaka w’ imena  wa FDU Inkingi wakoranaga bya hafi na madamu Victoire Ingabire. Ibi byabaye bihuranira n’ibirori bya “ Ingabire Day” .

Koko se  bwana Anselme  Mutuyimana azize kuba yaba yarafashije Madamu Victoire Ingabire mu kazi ko gutegura no gukora ikiganiro aherutse kugirana n’abanyarwanda asubiza ibibazo kuri facebook live?

Mpatsibihugu yahaye Kagame gasopo kuri Diane Rwigara , Victoire Ingabire na Mukangemanyi Adeline none yiyemeje kubakorera iyica rubozo riciye mubabegereye!

Ubu bwicanyi ntabwo ingoma ya Kagame iteze kubuhagarika . Ahubwo ubudahanwa  bwayo buziyongera kuko yerekeza kumusozo.

Imana ihe Anselme Mutuyimana n’ abandi bose tutamenya aba bicanyi baziza ibitekerezo byabo , iruhuko ridashira.

Christine Muhirwa

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/03/images-4-10.jpg?fit=182%2C277&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/03/images-4-10.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareDEMOCRACY & FREEDOMSLATEST NEWSOPINIONAbayoboke b’ ishyaka FDU Inkingi bari mo  Boniface Twagirimana , Illuminee Iragena wishwe nyuma yo gukorerwa iyicarubozo igihe cy' amezi menshi  mu mabagiro atandukanye ya leta ( i Kami, kwa Gacinya no muri safe houses ) bakomeje kwicwa urwagashinyaguro mu Rwanda. Uyu munsi twamenye ko abicanyi ba leta ya...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE