AMAYOBERA: ABAVOKA BAHANGAYIKISHIJWE N’ IFUNGWA RYA MUGENZI WABO WUNGANIRAGA RUJUGIRO
Urugaga rw’ Abavoka mu Rwanda ruratangaza ko ruhangayikishijwe n’ ifatwa ndetse n’ ifungwa rinyuranyije n’ amategeko rya mugenzi wabo wunganiraga Rujugiro mu by’ amategeko Me Alain Ndibwami ryabeye ku italiki ya 14 Ugushyingo 2013.
Ubushinjacyaha bwa Repubulika y’ u Rwanda, burega Me. Ndibwami Alain wunganira Rujugiro Ayabatwa Tribert mu by’ amategeko, gukora no gukoresha impapuro mpimbano biturutse ku nyandiko yo kuwa 3 Kanama 2009 yandikiwe Iles Maurice, itanga ububasha (Procuration) bwo guhagararira umutungo wa Rujugiro.
Me. Ndimbwami Alain
Ibirego Me. Ndimbwami Alain aregwa
1. Me. Ndimbwami Alain akurikiranyweho icyaha cyo kwigana umukono (Signature).
2. Kuba inyandiko yohereje muri Ile Maurices itarasinyweho na Ambasade y’ u Rwanda muri icyo gihugu (ntibaho).
Ku ruhande rwa Me. Ndimbwami Alain, n’ urugaga rw’ abavoka bamwunganiye imbere y’ Urukiko Rwibanze rwa Nyarugenge kuri uyu wa mbere taliki ya 25 Ugushyingo 2013, bashimangiye ko mugenzi wabo arekurwa by’ agateganyo mu maguru mashya agakomeza gukora imirimo ye, kuko ngo yafashwe binyuranije n’ amahame agenga uyu mwuga.
Aba bavoka bakomeje basaba ko umwuga wabo waheshwa agaciro, bityo nk’ abantu bunganira inyungu z’ Ubutabera bw’ igihugu bakorera mu bwisanzure n’ ubwigenge.
Umukuru w’ urwo rugaga Me Rutabingwa Athanase atangaza ko Me. Ndibwami Alain yafashwe n’ abapolisi batamwibwiye ndetse ngo ntiyegeze ahamagarwa ngo yanjye kwitaba nk’ uko tubikesha ibaruwa nomero 3164 y’ Urugaga rw’ Abavoka mu Rwanda, imirasire.comm iitiye kopi.
Me Rutabingwa yakomeje agira ati: ”n’ ubwo iyi mikorere ya polisi itanyuranyije n’ amategeko ntawahisha ko ibangamiye amahame arengera umwuga wacu nk’ uko biteganywa n’ amahame mpuzamahanga agenga uyu mwuga”.
Mu ibaruwa yandikiwe Umushinacyaha Mukuru yamenyeshejwe kandi ko bene iyo mikorere ihesha isura mbi ubutabera bw’ u Rwanda, mu gihe bwari bumaze kwizerwa kugera ubwo igihugu cy’ u Rwanda cyahawe ububasha n’ Urukiko Mpuzamahanga Mpanabayaha bwo kuburanisha ibyaha bya Jenoside.
Uru rubanza rwa Me. Ndibwami Alain, rubaye mu gihe abantu bibaza ko Rujugiro Ayabatwa Tribert ariwe wari ukwiriye kurega uyu mugabo bitewe n’ uko yahimbye impapuro z’ uburiganya ku mutungo we, ariko siko biri kuko iki cyaha arimo kukiregwaa n’ ubushinjacyaha bw’ u Rwanda.
Nyuma yo kumva icyo ubushinjacyaha buvuga no kumva uruhande rw’ abunganira Me. Ndibwami Alain, Urukiko rwanzuye ko uru rubanza rwa Me. Ndibwami Alain ruzasomwa taliki ya 27 Ugushyingo 2013.
Gaston Rwaka – Imirasire.com
https://inyenyerinews.info/democracy-freedoms/amayobera-abavoka-bahangayikishijwe-n-ifungwa-rya-mugenzi-wabo-wunganiraga-rujugiro/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/11/me_ndibwami.jpg?fit=533%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/11/me_ndibwami.jpg?resize=110%2C110&ssl=1DEMOCRACY & FREEDOMSUrugaga rw’ Abavoka mu Rwanda ruratangaza ko ruhangayikishijwe n’ ifatwa ndetse n’ ifungwa rinyuranyije n’ amategeko rya mugenzi wabo wunganiraga Rujugiro mu by’ amategeko Me Alain Ndibwami ryabeye ku italiki ya 14 Ugushyingo 2013. Ubushinjacyaha bwa Repubulika y’ u Rwanda, burega Me. Ndibwami Alain wunganira Rujugiro Ayabatwa Tribert mu by’...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS