Kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Kanama 2015, i Bruxelles mu gihugu cy’u Bubiligi habereye igikorwa cyo gushyira umukono ku masezerano yo gukorera hamwe hagati y’amashyaka 5 arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ari yo RNC, FDU Inkingi, Amahoro PC, PDP Imanzi na PS Imberakuri (igice kitemewe mu Rwanda).

Bwana Condo Gervais wo muri RNC yasobanuriye Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru icyo aya masezerano azahindura ku mikorere bari basanganywe, avuga ko aya masezerano bashyizeho umukono yo gukorera hamwe agamije kwagura icyicaro cy’ibiganiro bari basanzwe bakoreramo cyari kigizwe na RNC, FDU-Inkingi n’Ishyaka Amahoro, hakaba hiyongereyemo andi mashyaka abiri ari yo PDP-Imanzi na PS-Imberakuri, bakagena n’uburyo bazajya bakorana mu kinyabupfura n’ubwihanganirane, hagamijwe kwihutisha guhindura ubutegetsi mu Rwanda.
JPEG - 86.9 kb
Condo Gervais / Ifoto: Internet

Uwitwa Ryumugabe Jean Baptiste wo muri PS-Imberakuri, yabajijwe icyo ishyaka ryabo rigamije muri uru rugaga, avuga ko basanzwe bakorana n’amashyaka yari arusanzwemo mu buryo butanditse, ariko kuri ubu bakaba babishyize ku mugaragaro.

Condo Gervais yabajijwe akarusho kari Buruseli ku munyarwanda uri mu gihugu, avuga ko ari ahantu hakomeye ku gihugu nk’u Rwanda kubera Abanyarwanda benshi bahari, ndetse u Bubiligi nk’igihugu cyakoronije u Rwanda hakaba hari umubano wihariye umaze igihe, kandi amashyaka menshi akorera hanze akaba ari ho yavukiye, kubw’ibyo ngo iyo ufite igikorwa kinini ukagikorera i Buruseli uba ufite amahirwe yo kubona abantu benshi.

Ryumugabe yongeye kubazwa n’umunyamakuru icyo uru rugaga yumva ruzabafasha, avuga ko hari byinshi bashobora guhuza cyangwa bahuje, ku buryo bashyize hamwe ingufu hari byinshi bageraho. Ikindi ngo ni uko abanyamahanga nibabona hari amashyaka agenda avamo ahuza ingufu bazabona ko hari andi mashyaka yiteguye gusimbura ubutegetsi.

Yakomeje avuga ko ubutegetsi bushobora kuba bubi ariko hatabonetse abandi bantu bagaragaza umushinga muzima bazageza ku baturage babo, ubutegetsi bukomeza bukaba bubi kugeza igihe buzasazira. Ikiza rero kuri bo ngo ni uko hari amashyaka ari mu gihugu imbere azi ibibazo biri mu Rwanda ndetse n’amashyaka ari hanze, bityo bahuje ingufu bakaba babonera hamwe ingamba zo gutuma igihugu kibera Abanyarwanda kandi kikarushaho kubana neza n’abaturanyi.

Imirasire.com

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSPOLITICSKuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Kanama 2015, i Bruxelles mu gihugu cy’u Bubiligi habereye igikorwa cyo gushyira umukono ku masezerano yo gukorera hamwe hagati y’amashyaka 5 arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ari yo RNC, FDU Inkingi, Amahoro PC, PDP Imanzi na PS Imberakuri (igice kitemewe mu Rwanda). Bwana Condo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE