Masabo Nyangezi ati Kavukire,zinga akarago abimukira baje.

Genda Rwanda waragowe amacakubiri yamoko abahutu abatwa cyangwa abatutsi noneho hiyongereyo nuturere twaho bakuriye mbere yuko bamwe batahuka, ibi bikaba bifitiye ingaruka kavukire kuburyo budasubirwaho. Aya namwe mumagambo bakavukire bo muri Kigali batubwiye batakamba, bati ibyahano namayobera ndetse bongeraho bati naba na Kinani ntiyatumenesheje, ntiyadusenyeye ntanubwo yaduhase kwambara inkweto tutazigira. Inkweto

Nge navukiye, Kigali,ndahakulira aliko ubu ngo hagomba kuba abifite. ngo utambaye inkweto aranduza umugi,nyamara ababivuga bakuze baragira inka,inkweto bazambaye bakuze, ndetse bamwe bazambaye bageze mu Rwanda. abo bita abazunguza,ngo nta mwanya bafite muli Kigali,kandi abo babirukana nabo baracuruzaga amagi yibimeneka nubunyobwa,birirwa babyirukankana muri gari ya moshi cyangwa ku ma modoka atwaye abagenzi. (urugero ni Paul Kagame wacuruzaga amagi muri gari ya moshi yavaga Fortportal igana Kampala) cyangwa Nshuti Manasseh wacuruzaga ubunyobwa muri Gare ya Kampala.

Ngo ushize impumu yibagirwa icyamwirukansaga.

Ubu noneho imvugo zarahindutse.

Abavuye Uganda bitwa abasajya,ba kare bambe,

Abavuye Burundi bitwa abajepe.

Abavuye Congo bitwa aba Dubayi.

Abahoze mu Rwanda bitwa sopecya.

Abo muli Tanzanie bo ntibavugwa.

Dore icyo ayo mazina asobanura.

Abasasajya cyangwa ba kare bambe ngo bivuga abantu bakuliye mu cyaro.Batunze inka.

Abajepe,ngo bivuga abantu bataye umuco.mu gifaransa ni generation perdu.

Abadubayi,ngo inyuma bagaragara neza aliko imbere ntakigenda.

sopecya ngo bagiraga ubuntu nka sitasiyo sopecya yatangaga lisansi yonyine.

Ubu se iyi mico yose izahulira hehe? harahagazwe.

mHaza noneho ibipinga,alibyo bisobanura abadakunda ubutegetsi.

Kubohoza,bisobanura kwikubira ibyabandi ukabyita ibyawe.

Genda Rwanda waragowe amacakubiri akomeje kuguhagama, ubuse amaherezo nayahe?

Gakwisi Ikigali

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/10/Inkweto.jpg?fit=281%2C180&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/10/Inkweto.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareDEMOCRACY & FREEDOMSMasabo Nyangezi ati Kavukire,zinga akarago abimukira baje. Genda Rwanda waragowe amacakubiri yamoko abahutu abatwa cyangwa abatutsi noneho hiyongereyo nuturere twaho bakuriye mbere yuko bamwe batahuka, ibi bikaba bifitiye ingaruka kavukire kuburyo budasubirwaho. Aya namwe mumagambo bakavukire bo muri Kigali batubwiye batakamba, bati ibyahano namayobera ndetse bongeraho bati naba na...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE