Agiye kugira umwuzukuru ku myaka 27
nkuru yatangajwe na The Sun yo mu Bwongereza ivuga ko umugabo w’imyaka 27 wakatiwe gufungwa kubera kwica, ubu ngo yaba agiye guca agahigo ko kwita sekuru w’umuntu, akiri muto kurusha abandi bose muri icyo gihugu.
Umukobwa we afite imyaka 13, uyu se yamubyaye afite imyaka 14, uwo mukobwa we atwite inda yatewe n’umwana w’umuhungu w’ikigero cye.
Uyu mugabo ugiye kugira umwuzukuru ngo yari yabanje gusaba umukobwa we ko akuramo iyo nda ariko undi amubera ibamba.
Uyu mugore ugiye kubyara nawe akiri umwana ntabwo umwirondoro we watangajwe kubera ikigero cye. Gusa kuva yatwita ngo yatangiye kugana ishuri ry’abana batwite bakiri bato bitegura kuba abagore bakiri mu kiciro cy’abana.
Uyu mwana ugiye kubyara akaba yarashyize ifoto y’inda ye kuri Facebook, aho abantu benshi muri icyo gihugu bagiye bamutera akanyabugabo, abandi bakagaragaza umujinya w’ayo bita amahano.
Muri biriya bihugu, kimwe no mu bihugu byacu biri mu nzira y’amajyambere, abana baba ngo basigaye batangira gukora imibonano mpuzabitsina bakiri bato cyane.
Ahanini, abahanga mu mibereho y’abantu bavuga ko biterwa n’ibyo babona kuri za TV, za Internet n’udukoresho tw’ikoranabuhanga abana bakoresha, mubyo babona harimo n’amashusho y’urukozasoni, ashobora kubatera gutinyuka ibyo bikorwa bangana batyo.
Ingaruka zabo ni uko bamwe batangiye kugira abuzukuru ku myaka nk’iyo.
Uburere ariko ngo buruta ubuvuke. Ni ah’ababyeyi, nubwo nabo bavuga ko kurera muri iki gihe ngo bigoye cyane.
UMUSEKE.RW
https://inyenyerinews.info/democracy-freedoms/agiye-kugira-umwuzukuru-ku-myaka-27/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/04/media_xll_6623252.jpg?fit=510%2C288&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/04/media_xll_6623252.jpg?resize=110%2C110&ssl=1DEMOCRACY & FREEDOMSnkuru yatangajwe na The Sun yo mu Bwongereza ivuga ko umugabo w’imyaka 27 wakatiwe gufungwa kubera kwica, ubu ngo yaba agiye guca agahigo ko kwita sekuru w’umuntu, akiri muto kurusha abandi bose muri icyo gihugu. Umukobwa we afite imyaka 13, uyu se yamubyaye afite imyaka 14, uwo mukobwa we atwite...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS