Ayo mahugurwa ngo yari yikubiyemo inyigisho mu bikurikira:

*Gukoresha imyigaragambyo.

*Kutagura ibicuruzwa n’ ibikoresho bya FPR societes zifitanye isano na Leta.

*Kudatanga imisoro y’ ubutaka.

*“Operation shira ubwoba udahungeta ugahungetwa” yagombaga kwigisha abacuruzi nk’ abazunguzayi n’abamotari ” guharanira uburenganzira bwabo”.

*“Operation serwakira” ubushijacyaha buvuga ko yagombaga gukwirakwiza impapuro zivuga ko barambiwe kwicwa , gushimutwa no kwishyuzwa imisoro y’ ikirenga.

Sylvain Sibomana wari ushinzwe gahunda zose z’ayo mahugurwa yemeye uruhare rwe mw’ ishyirwa mubikorwa by’ayo mahugurwa gusa avuga ko atari we wayateguye ,ko n’abayateguye atabazi neza.

Igitsure cya FPR kimaze gutinyukwa! Gusa guhugurira umunyarwanda kuri YouTube mu cyongereza na minisitiri ataramenya , ngo azagende asemurire indushyi z’ abamotari n’ abazunguzayi gutinyuka imbunda zirasa n’ uwambitswe amapingu …Iyo revolution ishobora kuzaba iy’ ibitambo gusa!

Kurikira update ya Pax Tv, BBC n’ Ijwi rya Amerika:

https://www.youtube.com/watch?v=drhvwBMYpnA

Samuel Kamanzi