Abaturage ba Rutsiro bugarijwe n’ubukene
Intandaro y’iki kibazo ngo ni ababyeyi babyara abo badashoboye kurera.
Uwimana Angelique, afite abana barindwi, bane muri bo barwaye Bwaki. Avuga ko atazi gahunda yo kuboneza urubyaro(we yita ONAPA) kandi nta nubwo azi akamaro kabyo kuko nawe ubwe avukana n’abandi 14.
Nubwo avuga ko nta mpamvu yo kuringaniza urubyaro; Uwimana Angelique avuga ko bimugora guhahira abana 7.
Uzamukunda Chantal afite abana bane, ntabwo abana n’umugabo ndetse avuga ko yagiye atamusezeye ariko yamenye ko umugabo we yamucitse kubera inzara.
Iyo yagiye guca inshuro(guhingira abantu), ashobora guhembwa atarenze 700FRW ku munsi.
Nsanzimfura Jean Damascene umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Rutsiro avuga ko abana bangana na 44% babayeho nabi.
Abajijwe igituma uyu mubare uba munini kandi amafunguro agize indyo yuzuye abaturage bababayifitiye asubiza agira ati; “kano gace abakobwa benshi babyarira mu ngo iwabo abandi bagore batakibana n’abagabo babo nabo usanga bakomeza kubyara ibi bikaba bituma badashobora guhaha ngo babe bahaza abo bana bikaba ari intandaro y’iyi mirire mibi iharangwa.”
Nsanzimfura yongeye ko bagiye gushyira ingufu nyinshi mu kurwanya iyi mirire mibi ikiri ku rwego rwo hejuru aho bagiye gushimangira utugoroba tw’ababyeyi bityo abafite ibyo bazi bakigisha abandi cyane hifashishijwe abajyanama bu buzima.
None se ikose ni iryande?? umuntu uziko adafite n’isambu ihagije abyara abana barindwi gute? Ni ukubaho nk’inyamaswa nizo zibyara nta mibare!! Niba badashobora kwifunga , reta izabashyirireho gahunda yo kubafunga ku bana 3. kuko abao bana bavuka badateganyirijwe nibo bavamo amabandi , indaya n’ibindi bibi byose usanga bibangamiye umutekano w’abandi. Niba hari abiyemeza kubyara abana 2 cyangwa 3, si ukuvugako baba ari ingumba, ni ukubera gutekereza ejo hazaza h’abo bana. Abadashobora gutekereza rero, leta igomba kubatekerereza ikabashyira mu nzira ikwiye. Nta gitangaza kirimo no mu Bushinwa birakorwa.