Abatunzwe na Pansiyo bashavujwe no kubaho nabi kandi barakoreye Leta
*95% ntibabona ibyangombwa nkenerwa
*22% babeshwaho n’atarenze 10 000Rwf ku kwezi
*Umushyikirano wa 2013 wari wemeje kwiga kuri iki kibazo ariko n’ubu…
*Bababazwa n’umugani ab’ubu baca ngo “Urukwavu rukuze bararurya”
*Hari abahabwa Pansiyo ya 5 200Rwf ku kwezi!!!
Ubushakashatsi bwakozwe na Komite y’ubuvugizi y’imiryango n’amasendika y’abakozi ,n’iy’abageze mu zabukuru bafata amafaranga ya Pansiyo bwerekana ko umubare munini w’abakozi b’amikoro make n’abageze muzabukuru bafata amafaranga ya pansiyo babayeho nabi bitewe no guhembwa amafaranga y’intica ntikize.
Ubu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara kuwa 13 Kanama 2015 bwerekana ko abakozi b’amikoro make n’abageze muzabukuru bafata pansiyo barenga 95% badashobora kubona ibikenerwa bya ngombwa mubuzima bwabo bwa buri munsi n’ubw’imiryango yabo nk’ibyerekeye ibiribwa bihagije, amacumbi akwiye, imyambaro ikwiye, kwivuza neza, kohereza abana mu mashuri n’ibindi.
Imibereho y’Abageze muzabukuru bafata Pansiyo.
Abageze muzabukuru bafata pansiyo babajijwe muri ubu bushakashatsi, abangana na 58% ngo babeshwaho n’amafaranga atageze ku bihumbi mirongo ine y’amanyarwanda mu kwezi naho 22% bo bakabeshwaho n’amafaranga atarenga ibihumbi icumi(10,000 Rwf ) ku kwezi.
Perezida w’umuryango nyarwanda w’abari muri pansiyo Modeste Munyuzangabo yabwiye Umuseke ko benshi mu bafata pansiyo babayeho nabi kandi barakoreye Leta ndetse n’ibigo bikomeye.
Munyuzangabo avuga ko mu nama y’igihugu y’umushyikirano ya 2013 iki kibazo cyaganiriweho ariko n’ubu ngo ntacyo kirakorwaho kijyanye no kongera amafaranga ya Pansiyo ajyanye n’ibiciro biri ku masoko.
Munyuzangabo avugabo bandikiye inzego za Leta zitandukanye harimo na Ministri w’intebe ariko ngo nta gisubizo gifatika bahawe.
Ubusanzwe umuntu ufata amafaranga make ya Pansiyo ngo ahabwa ibihumbi bitanu na Magana biri(5,200 Rwfs) aya akagenda arutanwa bitewe naho umuntu yakoraga n’amafaranga y’ubwiteganyirize yatangirwaga.
Abakoze ubu bushakashatsi bavuga ko nkuriya ufata Pansiyo ya 5 200Rwf bifuza cyane ko yakongerwa nibura akaba ibihumbi 25 kuko ayo mafaranga ibihumbi bitanu atabeshaho umuntu ushaje ku kwezi.
Aba bageze mu zabukuru kandi ngo bababazwa na Sosiyete nyarwanda igenda ibajugunya, ngo umugani wahozeho uvuga ngo “Urukwavu rukuze rwonka abana” wasimbuwe n’uwo ab’ubu bavuga ngo “Urukwavu rukuze bararurya”.
Munyazangabo avuga ko ubushakashatsi bwabo bwerekanye ko umubare munini w’afata pansiyo usanga ari abakene cyane batungwa no gusaba ubufasha mu miryango bakomokamo.
Uretse kuba bifuza ko amafaranga ya pansiyo yakongerwa ,abageze muzabukuru bafata pansiyo barasaba ko bose bashyirwa mu bwishingizi bwa RAMA kandi mugihe uri muri Pansiyo RSSB(Ikigo cy’ubwiteganyirize bw’abakozi mu Rwanda) ikunganira umuryango we mu kumushyingura
https://inyenyerinews.info/democracy-freedoms/abatunzwe-na-pansiyo-bashavujwe-no-kubaho-nabi-kandi-barakoreye-leta/AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSPOLITICS*95% ntibabona ibyangombwa nkenerwa *22% babeshwaho n’atarenze 10 000Rwf ku kwezi *Umushyikirano wa 2013 wari wemeje kwiga kuri iki kibazo ariko n’ubu… *Bababazwa n’umugani ab’ubu baca ngo “Urukwavu rukuze bararurya” *Hari abahabwa Pansiyo ya 5 200Rwf ku kwezi!!! Ubushakashatsi bwakozwe na Komite y’ubuvugizi y’imiryango n’amasendika y’abakozi ,n’iy’abageze mu zabukuru bafata amafaranga ya Pansiyo bwerekana...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS