Gen Paul Rwarakabije ukuriye Urwego rw’Amagereza (Ifoto/Ububiko)
Abahoze ari abakozi b’Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) barinubira uburyo batinda kwishyurwa.
Aba bakozi basaga 10 mu cyumweru gishize bazindukiye ku biro bya Minisitiri w’Ubutabera ngo bamugezeho ikibazo cy’uko uru rwego rwa Leta rwanze kubishyura.
Imwe mu mirimo bakoreye uru rwego harimo abari abahuzabikorwa b’ingando zakorerwagamo imirimo rusange ifitiye igihugu akamaro (TIG), abandi bari bashinzwemo imyitwarire y’abakoraga iyi mirimo.
Bavugaga ko bishyuza amafaranga batsindiye mu kirego baregagamo RCS na Leta y’u Rwanda, ku rubanza rwaburanishijwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, rugasomwa tariki ya 30 Werurwe 2014, ku bayitsinze bo mu cyiciro cya mbere n’urwasomwe tariki ya 30 Mutarama 2015 ku bayitsinze bo mu cyiciro cya kabiri.
Bose bayiregaga (RCS) kubirukana binyuranyije n’amategeko, nta nteguza, kutabaha imperekeza, kudahabwa insimburakiruhuko, kutabishyura amasaha y’ikirenga n’ayandi arimo ay’ingendo ubwishingizi n’ibindi.
Bimwe muri ibi birego byaje guhabwa agaciro maze, abantu 58 byemezwa ko batsinze RCS, ni ukuvuga icyiciro cya mbere kigizwe n’abantu 22 n’icya kabiri kigizwe n’abandi 36 bose hamwe bagombaga kwishyurwa miliyoni zisaga 60.
Nyuma yo kujya kwishyuza kenshi, iki kigo kitabaha igisubizo, bamwe bakavuga ko basuzugurwaga cyane, byatumye batangira kwitabaza izindi nzego zirimo na Minisiteri y’Ubutabera bagejejeho ikibazo cyabo ku wa gatanu tariki ya 21 Kanama 2015.
Bakomeza bavuga ko iki kigo (RCS) cyari cyabasezeranyije ko kizabishyurana n’abasanzwe bagikorera ku mushahara w’ukwezi kwa karindwi uyu mwaka, ariko ngo ntibyakorwa.
Icyo basaba ngo ni ukwishyurwa aya mafaranga bavuga ko amaze igihe kinini batayahabwa, ahubwo ngo ‘baburagizwa’, ndetse ngo harimo n’abakora muri uru rwego bababwira ko aya mafaranga batazayabona.
Mu kiganiro Izuba Rirashe ryagiranye na Komiseri mukuru wa RCS, General Paul Rwarakabije, yavuze ko aba bantu bakunda kugana uru rwego babaza ikibazo cyabo ariko ngo ugasanga ni mu buryo budakwiye, kuko ngo umwe ajyayo uyu munsi undi ejo n’abandi bakagenda bagakurikiraho.
Muri rusange ariko ngo iki kigo ntabwo cyigeze cyanga kubishyura ahubwo ngo habaye ibibazo by’uko RCS yasabwe gutanga aya mafaranga yarapanze ibikorwa byo kuyakoresha mu yo bari bahawe mu ngengo y’imari y’umwaka ushize.
Nyamara ngo bitarenze iki cyumweru turimo abatsinze uru rwego bidasubirwaho bazahabwa amafaranga batsindiye.
Yagize ati “Abatsinze RCS bidasubirwaho bazahabwa amafaranga yabo bitarenze ku wa kabiri cyangwa ku wa gatatu (tariki 25 cyangwa 26 Kanama 2015), kuko ushinzwe imari arimo kubakorera inyandiko zo kubishyura.”
Urebye ku myanzuro y’urukiko hari nk’ufitemo amafaranga asaga miliyoni, mu gihe hari abavuga ko bari basabye kwishyurwa amafaranga asaga miliyoni 10 ariko ngo ugasanga urukiko rutegetse ko yishyurwa hagati y’ibihumbi 500 na miliyoni imwe.
Mu gihe ngo bashakaga kujurira bahuye n’ikibazo cy’uko amagarama y’urubanza yahise yurira bakabura aho bavana ibihumbi 75 basabwaga mu rukiko rukuru ngo bajurire.
Iyi mirimo bayikoze hagati y’umwaka wa 2008 kugeza mu wa 2012.
Ubusanzwe, ibigo bya Leta byatsindwaga byishyurirwaga na Minisiteri y’Ubutabera ariko nyuma biza guhinduka, buri kigo gitegekwa kujya kiyishyurira mu ngengo y’imari kigenerwa, kugira ngo cyumve uburemere bwo kujyana Leta mu manza, ikaba yanazitsindwa.
Bimwe mu byo urukiko rwategetse RCS (Ifoto/Ntakirutimana Deus)

Ibirego baregaga RCS (Ifoto/Ntakirutimana Deus) Umwanzuro w’urubanza wateweho kasha-mpuruza muri Gashyantare 2015 (Ifoto/Ntakirutimana Deus)
Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSPOLITICSGen Paul Rwarakabije ukuriye Urwego rw’Amagereza (Ifoto/Ububiko) Abahoze ari abakozi b’Urwego rushinzwe Imfungwa n'Abagororwa (RCS) barinubira uburyo batinda kwishyurwa. Aba bakozi basaga 10 mu cyumweru gishize bazindukiye ku biro bya Minisitiri w’Ubutabera ngo bamugezeho ikibazo cy’uko uru rwego rwa Leta rwanze kubishyura. Imwe mu mirimo bakoreye uru rwego harimo abari abahuzabikorwa b’ingando...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE